Perezida Donald Trump a Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yemeje gahunda yo gutera Iran, ariko ntiyafata umwanzuro wa nyuma ku bijyanye no gutera iki gihugu nk’uko umufatanyabikorwa wa BBC muri Amerika, CBS abitangaza.
Amakuru aturuka mu nzego z’ubutasi agera kuri CBS ati: Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yirinze kugaba ibitero mu gihe Iran yakwemera kureka gahunda yayo ya kirimbuzi. Bivugwa ko Trump arimo gutekereza igitero cya Amerika ku kigo gitunganya uranium muri Iran.
Umuyobozi w’ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, kuwa Gatatu yateye utwatsi icyifuzo cya Trump cyo kuyamanika, nyuma y’uko Perezida wa Amerika avuze ko kwihangana kwe kwarangiye.
Ku wa Gatatu, Trump ubwo yabazwaga niba Amerika ishobora kwinjira mu ntambara na Iran yagize ati: “Nshobora kubikora, nshobora no kutabikora”.
Kuri uyu wa Gatatu, ni na bwo Khamenei yikomye Trump mu ijambo rye, avuga ko “gutabara kw’Ingabo za Amerika” kuzatwara ikiguzi kinini, yongeraho ati: “Igihugu cya Iran ntikizayamanika.”
Trump na we adatinze yamwifurije “amahirwe masa”, ariko yanga gutangaza imigambi ye, ahubwo agira ati: “Ndashaka kuvuga, nta muntu uzi icyo ngiye gukora”.
Intambara hagati ya Iran na Israel igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishaka kwinjiramo kuri uyu wa Gatanu utaha izaba imaze icyumweru, aho n’ubu ibihugu byombi byo mu Burasirazuba bwo Hagati bikomeje guhererekanya umuriro ari na ko inzirakarengane zibigenderamo.


