Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yagiranye ikiganiro n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), Antonio Guterres.
Iki kiganiro cyabereye ku murongo wa telefone kuri uyu wa 21 Kamena 2022, cyarebanaga n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu nk’uko ibiro bya Perezida wa RDC bibisobanura.
Byagize biti: “Ikibazo cy’umutekano kiri mu burasirazuba bwa RDC cyaranze ikiganiro cyo kuri telefone muri iki kigoroba hagati ya Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo na M. Antonio Guterres, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye.”
Ikibazo kiri mu burasirazuba bwa RDC amahanga akomeje kuganiraho muri iki gihe ni imirwano ingabo za Leta zihanganyemo n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko muri teritwari ya Rutshuru.


