Perezida wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi kuri uyu wa 21 Nzeri 2020 byamenyekanye ko yongeye gusubika urugendo yari afite mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Uru rugendo yagombaga gutegura agiye kwitabira inama yatumiyemo Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, arusubitse ku nshuro ya kane. Ubwa mbere ni mbere ya tariki ya 13 Nzeri iyi nama yari kuberaho, ubwa kabiri ni mbere ya tariki ya 20.
Tariki ya 20 Nzeri 2020 ni yo inama yari yimuriweho gusa nabwo yaje gusubikwa. Kuri uwo munsi, Perezida Tshisekedi yateguye urugendo rwo kujya i Goma, gusa ubwo indege yarimo n’abandi bakorana bya hafi yari imaze guhaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’dili/Kinshasa, yagize ikibazo cya moteri, isubirayo igitaraganya.
Inshuro ya gatatu ni iyi ya tariki ya 22 Nzeri 2020, ubwo byari biteganyijwe ko noneho uyu Mukuru w’Igihugu agomba kujya i Goma kwitegura iyi nama, agasangayo andi matsinda y’abantu bamaze iminsi bayitegura n’ubwo byatangajwe ko izifashisha ikoranabuhanga rya ‘video-conference’.
Impamvu yatunye uyu Mukuru w’Igihugu asubika uru rugendo, ni ikibazo cy’amatariki. Umuvugizi w’Ibiro bye wungirije, Tina Salama yagize ati: “Uru rugendo ntabwo rushoboka.”
Radiyo Top Congo yatangaje ko Perezida Tshisekedi asubitse uru rugendo mu gihe amashyaka atandukanye akorera muri Kivu y’Amajyaruguru yari yaramuhaye ikaze ndetse amugaragariza ko yiteguye kumwakirana urugwiro.
Ayo mashyaka arimo UDPS (Union pour la Démocratie et Progrès Social) asanzwe abereye umuyoboke, ihuriro mpuzamashyaka rya CACH (UDPS iribereye umunyamuryango) na UNC (Union pour la Nation Congolaise) rya Vital Kamerhe wari Umuyobozi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (ubu arafunzwe).
Gusa ku rundi ruhande, n’ubwo nka UNC yari yamuhaye ikaze, hari insoresore ziririmo zari zatangaje ko zidahaye ikaze Perezida Tshisekedi mbere ya tariki ya 13 Nzeri 2020, ndetse zari zateguye imyigaragambyo mu gihe inama yari izaba irimo, zisaba ko ubutabera bwarekura Vital Kamerhe ufungiwe ibyaha byo kunyereza imari ya leta.
Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu bitaramenyekana igihe izabera, izahuriza ku ikoranabuhanga rya video-conference Abakuru b’Ibihugu bakurikira: Perezida Kagame w’u Rwanda, Perezida Ndayishimiye w’u Burundi, Perezida Museveni wa Uganda, Perezida Lourenço wa Angola na Perezida Tshisekedi wayitumije.
Byashobokaga kandi ko yagombaga kuba hagati ya tariki y’uyu munsi no ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, kuko byari biteganyijwe ko muri iyi minsi yose Perezida Tshisekedi azaba akiri i Goma. Ibi byatangajwe tariki ya 19 Nzeri na Jacquemain Shabani wahoze ari mu buyobozi bukuru bw’ishyaka UDPS.


