Nyuma y’iminsi mike Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, asubitse urugendo kubera impamvu z’umutekano we, amaherezo yakoze urugendo rwe rwa mbere mu murwa mukuru wa Ukraine kuva u Burusiya bwatera .
Kuri uyu wa Kabiri, nibwo Perezida w’u Budage, Frank-Walter Steinmeier, yageze i Kyiv.
Ni urugendo rwa mbere Steinmeier akoreye muri Ukraine kuva u Burusiya bwatera ku ya 24 Gashyantare nk’uko iyi nkuru dukesha Deusche Welle ikomeza ivuga.
Perezida amaze kuhagera, yagize ati: “Ubutumwa bwanjye ku Banya Ukraine ni uko tutari kumwe namwe gusa. Tuzakomeza gushyigikira Ukraine, mu bukungu, politiki ndetse no mu bya gisirikare.”
Mu butumwa yagejeje ku Badage yasize mu rugo, Steinmeier yagize ati: “Ntitwibagirwe icyo iyi ntambara isobanuye ku baturage hano muri Ukraine. Uko bababaye, ugusenyuka guhari. Abaturage bo muri Ukraine baradukeneye.”
Yongeyeho ati: “Byari ingenzi kuri njye, cyane cyane ubu muri iki cyiciro cy’ibitero by’indege hamwe na drone, misile ziyoborwa na za roketi, kohereza ubutumwa bw’ubufatanye ku Banya Ukraine.”
Perezida yavuze kandi ko yishimiye cyane kuba muri iki gihugu, anashimira ubutwari bwa Ukraine ndetse no kudacogora.”
Ku wa Kane ushize, Perezida w’u Budage yari ategerejwe muri Ukraine. Icyakora, urugendo rwahagaritswe kubera umutekano muke, kubera ko Kyiv yatewe ibisasu bya misile inibasirwa na drone z’u Burusiya.
Umukozi wo mu biro bye yavuze ko abashinzwe umutekano mu Budage na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga bagiriye inama Steinmeier yo kutajyayo ariko ko uruzinduko ruzasubukurwa vuba.
Icyakora, abandi bayobozi bakomeje gusura Kyiv, nkaa Perezida w’u Busuwisi Ignazio Cassis yasuye umurwa mukuru wa Ukraine ku munsi Steinmeier yagombaga kuba ahari.


