Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, azerekeza i Moscou mu cyumweru gitaha, aho azaba agiye kugirana ibiganiro na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin nk’uko byatangajwe n’abayobozi.
Perezidansi y’u Burusiya (Kremlin) yavuze ko bazaganira ku “butwererane bushingiye ku mikoranire n’ingamba byumvikanweho “.
Uru ruzinduko ruje mu gihe Beijing, inshuti y’u Burusiya, yatanze ibyifuzo byo guhagarika intambara yo muri Ukraine, aho Uburengerazuba bwabyakiriye neza.
Ibihugu by’iburengerazuba byaburiye Beijing buyisaba kwirinda guha Moscou intwaro.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa yavuze ko Perezida Xi Jinping azaba ari mu Burusiya kuva ku itariki ya 20 kugeza ku ya 22 Werurwe ku butumire bwa Perezida Putin nk’ko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga.
Biteganijwe ko kandi hazashyirwa umukono “ku masezerano atanukanye y’ingenzi hagati y’ibihugu byombi”.
Mu butumwa bwashyizwe ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa Gatanu, umuvugizi wa minisiteri, Hua Chunying, yavuze ko ari urugendo “rw’ubucuti n’amahoro”.


