Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino, yatangaje ko yatunguwe n’impano ya ruhago Perezida Paul Kagame afite; mu buryo busa no gutebya avuga ko abona akwiriye umwanya mu kipe y’igihugu ‘Amavubi’.
Kagame na Infantino kuri uyu wa Gatatu bari bahuriye mu mukino w’irushanwa rito ryari ryateguwe na FIFA, urangira ikipe y’u Rwanda yakinagamo Umukuru w’Igihugu itsinze iya FIFA yarimo Perezida wayo ibitego 3-2.
Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali yitiriwe rurangiranwa Pele, nyuma y’uko bariya banyacyubahiro bombi bari bamaze kuyifungura nyuma yo kuvugururwa.
Nyuma y’umukino ubwo Gianni Infantino yabazwaga uko yakiriye guhurira mu kibuga na Perezida Kagame, yavuze ko yatunguwe n’ubumenyi bwa ruhago yabonye afite, mbere yo gushimangira ko abona akwiriye umwanya mu kipe y’igihugu y’u Rwanda.
Ati: “Byankoze ku mutima cyane gukinana na Perezida kandi rwose afite ubumenyi bw’umupira w’amaguru nari intazi kubera ko yabuhishaga; ndatekereza ko buri wese nyuma yo kubona uko yakinnye, ndabizi neza ko mu mukino utaha w’Ikipe y’Igihugu azabona umwanya muri 11 babanza mu kibuga.”
Si Infantino wenyine wanyuzwe no kubona Perezida Kagame mu kibuga kuko Abanyarwanda hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga banyuzwe no kumubona yambaye umwambaro w’amabara y’icyatsi n’umukara mu kibuga cya Kigali Pele Stadium.


