Perezida wa Repubulika ya Kenya, Uhuru Kenyatta, aherutse kugaragaza ko ababazwa n’uko umutungo kamere wo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) ukiza abanyamahanga, abenegihugu bo bagakomeza gukena bitewe n’amakimbirane.
Uyu Mukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yatangaga umuti kuri aya makimbirane atera umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, abona ko ari hagati y’umwenegihugu n’undi.
Yagize ati: “Ndagira ngo mbabwire bavandimwe na bashiki banjye ko igihugu cyanyu gifite umugisha n’umutungo kamere, ni igihugu Imana yahaye umugisha ariko kuva mwabona ubwigenge, Abanyekongo ntabwo barashobora kwishimira umutungo Imana yabahaye kubera intambara.”
Perezida Uhuru yakomeje asobanura ko iyi ntambara ari iy’Abanyekongo ubwabo. Ati: “Intambara y’umuvandimwe n’undi, iy’ubwoko n’ubundi, mwirengagije ko Imana yabashyize aha ngo mubane, mubane mu byishimo, mubane mu mahoro, n’umutungo mufite ufashe abana banyu, wigishe abana banyu mu mashuri, ababyeyi banyu babone imiti,
ubucuruzi bwanyu butere imbere ariko none twese turi mu kiriyo kubera kubona umutungo wanyu ufasha ibihugu by’amahanga, mukabwirwa ko mufashwa, umutungo wanyu urubaka ibihugu byo hanze, mu gihe abana, ababyeyi banyu babayeho mu bukene. Nta miti mufite, abana banyu ntibiga, ubucuruzi bwarahagaze, abahinzi bararira kandi Imana yarabahaye umugisha.”
Nk’umuvandimwe w’Abanyekongo, Perezida Uhuru yabasabye kunga ubumwe. Ati: “Nk’abavandimwe n’inshuti, nimukoreshe uyu mwanya mwunge ubumwe, mukorere hamwe, mukundane, mumenye mbere na mbere ko umuntu wa mbere uzasarura imbuto y’amahoro ari Umunyekongo, umwenegihugu ufite uburenganzira bwo kubaho mu mahoro, kubaho yigenga, kubaho yunze ubumwe n’umuvandimwe we.”
Uyu Mukuru w’Igihugu abona ko mu gihe Abanyekongo bazaba bashoboye kubana mu mahoro, bakunga ubumwe kandi bagakorera hamwe, bitazateza imbere RDC gusa, ahubwo iri terambere rizagera mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) n’umugabane wa Afurika muri rusange.
Perezida Uhuru Kenyatta agejeje ubu butumwa ku Banyekongo mu gihe hakomeje imirwano hagati y’ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23. Nk’Umuyobozi Mukuru wa EAC, yagize uruhare rukomeye mu kubaho kw’ibiganiro byahuje Leta n’abahagarariye imitwe yemeye kurambika intwaro, byabereye i Nairobi muri Mata 2022.


