Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko igihugu cye kidacumbikiye umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro uhanganye n’ubutegetsi bwa Sudani (RSF), General Mohamed Hamdan Dagalo uzwi nka ‘Hemedti’.
Amakuru y’uko Kenya yaba icumbikiye uyu murwanyi yahwihwishijwe nyuma y’aho abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa IGAD bahaye Ruto inshingano yo guhuza ba General babiri bahanganye muri Sudani; Dagalo na Abdelm Fattah al-Burhan.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Sudani yasohoye itangazo risaba IGAD ko Ruto yasimburwa na Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo, ngo kuko Kenya yo yamaze kubogamira ku ruhande rwa Gen. Dagalo na RSF ye.
Yagize iti: “Leta ya Sudani iratangaza ko yanze ubuyobozi bwa Kenya kuri komite ya IGAD yashinzwe gukemura ikibazo kiri muri Sudani, bitewe n’uko Kenya n’abayobozi bayo bakuru bahisemo kubogamira kuri RSF, icumbikira abayigize, ibaha n’ubufasha butandukanye.”
Perezida Ruto mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Perelman wa France 24 tariki ya 23 Kamena 2023, yasabwe kuvuga ku itangazo rya Leta ya Sudani, asubiza ko kuba yakwanga ko aba umuhuza wayo na RSF ari uburenganzira bwayo.
Yagize ati: “Buri wese agira uko yumva ibintu. Ni igitekerezo cye. Ikirego gikomeye kuri Kenya ni uko ngo dufite Hemedti muri bimwe mu bitaro byacu, muri Nairobi. Ntabwo ari ukuri, byose ni ibinyoma. Ibyo tubishyize ku ruhande, dushishikajwe cyane n’ubwiyunge bw’abantu bo muri Sudani, bari gupfa, abana n’abagore batari kubona ibyo barya, abana bari gupfa kubera inzara.”
Imirwano muri Sudani yatangiye muri Mata 2023. RSF irarwanya ubutegetsi bwa Gen. Burhan kuko ngo bwanze kuvaho kandi butemewe n’amategeko.


