Perezida wa Koreya y’Epfo yagaragaye mu ndege y’intambara

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika ya Koreya y’Epfo, Moon Jae-in yagaragaye mu ndege y’intambara yo mu bwoko bwa FA-50 Fighting Eagle yakorewe mu gihugu cye.

Uyu Mukuru w’Igihugu yagaragaye kuri uyu wa 20 Ukwakira 2021 ubwo yari yitabiriye imurika ry’intwaro zitandukanye ryabereye mu murwa mukuru, Seoul.

Perezida Moon yageze ku kibuga cy’indege muri Seoul hamaze icyumweru habera iri murika, aagaragaza ko yishimiye iyi ndege. Yagize ati: “Ndumva agaciro ka FA-50 twikoreye dukoresheje ikoranabuhanga ryacu.”

Yaboneyeho gusaba izi nganda kugira uruhare mu kuba igihugu cye cyaba icya mbere gifite igisirikare gikomeye ku Isi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *