Perezida wa Koreya ya Ruguru yise Abanyamerika abasazi anasubika gutera ibisasu ku butaka bwabo

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong-un yatangaje ko gahunda yari afite yo gutera ibisasu ku butaka bwa Amerika abaye ayisubitse ngo abanze arebe imyifato y’abo abita Abasazi b’i New York.

Mu cyumweru gishize nibwo Koreya ya Ruguru yari yatangaje ko ikomeje ibikorwa byo kugerageza ibisasu byayo, ndetse inatangaza ko ishobora kuzarasa ibisasu bya rutura i Guam mu Nyanja ya Pacifika, ubutaka bwa Amerika.

Leta ya Amerika yahise yamagana ibi bikorwa bya Koreya ya Ruguru yita iby’iterabwoba ndetse inatangaza ko nta kindi cyakurikira uretse umuriro kuri Koreya ya Ruguru na wo ngo wakurikirwa n’ishavu ku gihugu cyose.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Nk’uko BBC ibitangaza, Kim Jong-un avuga ko abaye aretse kohereza ibyo bisasu ngo arebe igikorwa n’abasazi b’Abanyamerika (Yankees).

Ibi abitangaje mu gihe Amerika itangaza ko yiteguye gushaka umuti w’ikibazo biciye mu nzira y’ibiganiro, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ingabo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, James Mattis.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *