Perezida wa M23 ni Umushi w’i Bukavu, Umunyamabanga wayo ni Umuhutu: Umujyanama wa Gen. Makenga

Sangiza iyi nkuru

Umujyanama wa General Sultani Makenga uyobora abarwanyi ba M23, Bahati Erasto, yavuguruje abavuga ko uyu mutwe witwaje intwaro ari Abanyarwanda, atanga urugero ko Perezida wawo, Bertrand Bisimwa ari Umushi w’i Bukavu, Benjamin Mbonimpa usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wawo akaba Umuhutu w’i Rutshuru.

Bahati ubwo yasuraga abatuye mu gace ka Kibarizo muri teritwari ya Masisi kuri uyu wa 8 Werurwe 2023, yavuze ko kwita abarwanyi ba M23 Abanyarwanda ari ikinyoma. Ati: “Iyo bari kuvuga ngo M23, M23 ntabwo ari Abanyarwanda. Ariko iyo abantu bari kubabwira, wagira ngo ni abanyamahanga baba bari kubabwira.”

Ahereye kuri Gen. Makenga, yavuze ko uyu musirikare yavukiye mu gace ka Mpati, akurira i Nyanzale muri teritwari ya Rutshuru, yiga i Kanyati; hose mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kuri Bisimwa, Bahati yagize ati: “Perezida wa M23 yitwa Bertrand Bisimwa. Ni umushi w’i Bukavu. Secrétaire Executif wa M23 yitwa Benjamin Mbonimpa, ni Umuhutu w’i Rutshuru. Iyo bari kubabwira rero, baba babuze icyo bavuga, bakababwira ibintu bijyanye no kuvangura gusa kuko nta yindi discour babwira abaturage.”

Bahati amaze iminsi azenguruka mu bice M23 yafashe nka Kitshanga na Mweso, aganiriza abaturage. Abaha ubutumwa bwibanda ku kwerekana uburyo ivanguramoko risenya, n’ubusaba urubyiruko rubyifuza kwiyunga kuri uyu mutwe witwaje intwaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *