Perezida wa Mali yababariye abasirikare basaga 40 ba Cote d’Ivoire bari barakatiwe n’ubutabera bw’igihugu

Sangiza iyi nkuru

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, Perezida w’inzibacyuho wa Mali, Colonel Assimi Goïta, yafashe umwanzuro wo kubabarira no gukuraho burundu ibihano byari byahawe abasirikare 49 bo muri Cote d’Ivoire bakatiwe n’urukiko rw’ubujurire rwa Bamako igifungo cy’imyaka 20 ku basirikare 46 ndetse n’igihano cy’urupfu ku bandi basirikare 3 b’abakobwa .

Abinyujije mu iteka rya perezida ryo ku ya 6 Mutarama 2023, nk’uko bitangazwa na Anadolu Agency, “Col. Assimi Goïta, Perezida w’inzibacyuho, Umukuru w’igihugu yahaye imbabazi no gukurirwaho burundu ibihano ku Banya Cote d’Ivoire 49 bakatiwe n’inkiko zo muri Mali”.

Aba basirikare bari bafatiwe ku Kibuga cy’ndege cya Bamako kuwa 10 Nyakanga 2022 bakekwaho kuba abacanshuro.

Aba basirikare ba Cote d’Ivoire bari bakurikiranyweho “ibyaha byo kugaba igitero no kugambanira guverinoma, kugaba igitero ku mutekano wo hanze y’igihugu, gutunga no gutwara nkana intwaro n’amasasu y’intambara cyangwa yo kwirwanaho ku bifitanye isano n’umugambi w’umuntu ku giti cye cyangwa ku bufatanye n’abandi bigamije guhungabanya umutekano rusange hakoresheje iterabwoba”.

“Guverinoma y’inzibacyuho n’abaturage ba Mali barashimira Colonel Assimi GOÏTA, kubera iki kimenyetso cyongeye kwerekana ko akunda amahoro, ibiganiro, pan-Africanism, kubungabunga umubano wa kivandimwe n’isi n’ibihugu byo mu karere, cyane cyane hagati ya Mali na Côte d’Ivoire “, ibi bikaba byavuzwe na Colonel Abdoulaye Maiga, umuvugizi wa guverinoma.

Byongeye kandi, yagize ati: “iki gipimo cy’ubuntu cyafashwe mu bwigenge busesuye, kigaragaza ubushake bwa Nyakubahwa Colonel Assimi Goïta, Perezida w’inzibacyuho, umukuru w’igihugu mu guteza imbere imiyoborere myiza, mu rwego rwo kongera kubaka umusingi wa Mali, binyuze mu kubaha ubwigenge bw’ubucamanza no kutivanga kw’abayobozi mu bibazo by’ubucamanza ”.

Maiga ashimangira ko imbbazi zatanzwe na Perezida w’inzibacyuho, zije gishimangira imbaraga zashyizwemo nyuma yo gusinywa i Bamako, ku ya 22 Ukuboza 2022, kw’amasezerano y’ubwumvikane ajyanye no kwimakaza amahoro no gushimangira umubano wa gicuti, ubuvandimwe n’imituranire myiza hagati ya Repubulika ya Mali na Repubulika ya Côte d’Ivoire “.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *