Perezida wa Misiri, Abdel Fattah al-Sisi azasura u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gutsura umubano hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.
Urwo ruzinduko azarutangira tariki ya 15 Kanama 2017, akomeze mu bihugu bya Tchad، Gabon na Tanzania. Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda, Namira Negm yabitangaje ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2017.
Uretse gukomeza umubano uri hagati ya Misiri n’u Rwanda, urwo rugendo rwa Sisi rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye hagati ya Misiri na Afurika, kugaragaza aho iki gihugu gihagaze ku bijyanye n’imibanire mu bya politiki n’ubukungu, ndetse no kungurana ibitekerezo ku cyerekezo cya Misiri ejo hazaza kuri uyu mugabane, ndetse n’uburyo bwo gukemura ibibazo n’imbogamizi uyu mugabane ukunze guhura nabyo, by’umwihariko mu kurwanya iterabwoba.

Abdel Fattah al-Sisi, Perezida wa Misiri
Umubano w’u Rwanda na Misiri umeze neza, dore ko buri gihugu gifite ambasade mu kindi.
Ibi bihugu kandi bihuriye ku ruzi rwa Nil rufite isoko yarwo mu Rwanda muri Nyugwe nubwo bamwe batuye Afurika atari ko babizi. Iki gihugu kikaba gikunze gutangaza ko gikoresha 5% byayo.
U Rwanda rwasinyanye na Misiri amasezerano y’ubugira kabiri na komisiyo ihoraho y’ubufatanye mu bijyanye n’ubukungu, mu bya tekiniki, iterambere ry’inganda n’ubucuruzi, ubuhinzi, uburezi, urubyiruko n’ubuzima.
Ku bijyanye n’ibikorwaremezo Ikigo cyitwa Metito cy’abanya Misiri ngo kigiye kubaka uruganda mu Rwanda ruzatwara miliyoni 55 z’amadolari y’Amerika, rukazatanga amazi angana na metero kibe ibihumbi 40 muri Bugesera, Gahanga na Nyanza mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’amasezerano iyi sosiyete yagiranye n’ikigo gitanga amazi mu Rwanda (WASAC).
Ibihugu byombi kandi bizakomeza gufatanya, aho Kaminuza ya Cairo mu Misiri iteganya gushinga mu Rwanda ikigo cy’icyitegererezo mu bijyanye na mine n’umutungo kamere ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi mu Rwanda.
Ku bijyanye n’ishoramari hari abakomoka muri iki gihugu bashoye imari mu Rwanda, banategura imurikagurisha ry’aanyamisiri rikunze kubera kuri sitade ntoya Amahoro.
Inzobere z’abaganga bakomoka muri iki gihugu baza mu bitaro bitandukanye mu Rwanda, kuvura indwara zihenda bamwe mu Banyarwanda bagiye kuzifuriza hanze nka kanseri n’izindi . Hari kandi Abanyarwanda bajya kuvurirwa ubuntu muri iki gihugu cyane abana, baniyemeje kandi gutanga ibikoresho mu bitaro.

Hari abanyeshuri b’Abanyarwanda bajya kwigira ubuntu muri kaminuza yitiriwe Senghor muri Alexandrie, ndetse n’abasirikare batandukanye b’u Rwanda bagiye bigira muri iki gihugu.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Perezida Sisi arasura u Rwanda mu gihe na Perezida Kagame yigeze kujyayo bakanaganira, ubwo yitabiragayo inama y’ubukungu n’iterambere yahabereye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


