Perezida w’inzibacyuho wa Peru, Manuel Merino kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2020 yeguye ku butegetsi yari amazeho iminsi itanu, bitewe n’imyigaragambyo abaturage bamazemo icyumweru.
Nk’uko we ubwe yabyitangarije, impamvu yatumye yegura ni ukugira ngo amahoro yongere agaruke muri Peru. Ati: “Ndagira ngo bimenyekane mu gihugu hose ko neguye ku mwanya wa Perezida kandi ndahamagarira Abanyaperu amahoro n’ubumwe.”
Impamvu CNN ivuga yatumye abaturage bajya mu myigaragambyo, ni uko Inteko Ishinga Amategeko yeguje Martin Vizcarra wari Perezida imushinja ibyaha bya ruswa, gusa we ntiyemera ko yabikoze.
Abatavugaga rumwe n’ubutegetsi bushya bwa Merino ndetse n’imiryango iharanira inyungu z’abaturage, bavuga ko impamvu yihishe inyuma y’iyeguzwa rya Vizcarra ari ihirika ryitwaje amategeko (legislative coup), aho kuba ibyaha bya ruswa.
Nyuma y’ubwegure bwa Merino, Inteko Ishinga Amategeko ya Peru yateranye kugira ngo ishyireho undi Perezida w’inzibacyuho. Amatora ateganyijwe muri Mata 2021.


