Perezida wa Tanzania yishongoye ku gihugu cy’abaturanyi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yishongoye ku gihugu cy’abaturanyi kiri mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) kubera uko ububiko bwacyo bw’amafaranga y’amahanga (forex reserve) buhagaze.

Kuri uyu wa 8 Werurwe 2023 ubwo yifatanyaga n’abaturage kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore, Perezida Samia yavuze ko bitandukanye n’ibyo bamwe bavuga, ubukungu bwa Tanzania buhagaze neza ugereranyije n’uko bimeze mu baturanyi.

Yagize ati: “Ntimubeshywe! Mu bukungu duhagaze neza ugereranyije no mu baturanyi bacu. Mu gihe buri wese ari kwinubira ibura ry’amafaranga y’amahanga mu bubiko, twebwe dufite ubwatumaza amezi ane.”

Perezida Samia yavuze ko Tanzania itandukanye na kimwe mu bihugu by’abaturanyi [ntiyakivuze izina], kuko cyo ngo gifite ububiko butamara n’icyumweru. Ati: “Umwe mu baturanyi bacu hano ntafite n’ububiko bw’icyumweru. Iyo baje badusaba ubufasha, mbabwira ko tumeze kimwe, n’ubwo ubukungu bwacu bufite imbaraga.”

Umutungo w’amafaranga y’amahanga, by’umwihariko afite agaciro gakomeye nk’amadolari ni ikintu cy’ingenzi ku gihugu, kuko uko yiyongera, ni ko kiba cyiyongerera amahirwe yo kudahungabana mu bukungu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *