Perezida wungirije wa FIFA na UEFA yeguye ku mwanya w’ubuyobozi

Sangiza iyi nkuru

Angel Maria Villar, wari umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espanye, yeguye ku mwanya wa Perezida wungiriye w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, Fifa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu muyobozi kandi yeguye no ku mwanya wa Perezida wungirije w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, Uefa.
Amakuru akaba avuga ko Angel Maria Villar n’umuhungu we, Gorka batawe muri yombi mu ntangiriro y’uku kwezi mu rwego rw’iperereza kuri ruswa.
Villar uhakana ibyo aregwa, yahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Esipanye mu gihe cy’umwaka.
Ku munsi w’ejo kuwa Kane, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi, Uefa, ryagize riti”Villar ntazongera guhagararira ishyirahamwe ryacu ukundi.”
Uefa yongeyeho ko “Kubera ibikorwa by’Ubutabera bikomeje muri Espanye, nta kindi ifite cyo gutangaza kuri iyi ngingo.”
Uefa yavuze ko Perezida wa yo, Aleksander Ceferin, yemeye ubwegure bwa Villar ndetse amushimira imirimo yakoze mu mupira w’amaguru w’u Burayi mu gihe kibarirwa mu myaka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Villar yabaye umukinnyi ukina hagati mu kibuga mu ikipe ya Athletic Bilbao no mu ikipe y’igihugu ya Espanye. Yayoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espanye mu gihe cy’imyaka 29.
Kuri ubu, Juan Luis Larrea ni we wabaye agizwe Perezida w’inzibacyuho w’iri shyirahamwe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Nsengimana@Bwiza.com
 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *