Perezida Volodymyr Zelenskyy yasabye abanya Ukraine kuba maso mbere y’ibirori byo ku wa Gatatu, itariki 24 Kanama, aho bazaba bizihiza imyaka 31 y’ubwigenge nyumayo kwitandukanya n’ubutegetsi bw’Abasoviyeti, nyuma ya misile yakomerekeje abasivili 12 hafi y’uruganda rutunganya ingufu za kirimbuzi.
Ku wa Gatandatu, itariki ya 20 Kanama, Zelenskiy yavuze ko Abanya Ukraine batagomba kwemerera Moscou “gukwirakwiza ibyihebe n’ubwoba” mbere y’ibyabaye ku ya 24 Kanama, na byo bikaza nyuma y’amezi atandatu Uburusiya butangiye kugaba igitero simusiga muri Ukraine.
Mu magambo ye Zelenskyy yagize ati: “Twese tugomba kumenya ko muri iki cyumweru Uburusiya bushobora kugerageza gukora ikintu kibi cyane, ikintu kibi cyane.”
Umuyobozi w’akarere Oleh Synehub yavuze ko amasaha yo gutaha yo mu mujyi wa kabiri mu bunini muri Ukraine, Kharkiv, agomba kongerwa umunsi wose. Isaha yo gutahiraho isanzwe guhera saa kumi. kugeza saa kumi n’ebyiri za mu mujyi mu majyaruguru y’uburasirazuba, buri gihe byibasiwe n’amasasu yo mu Burusiya.
“Guma mu rugo kandi witondere umuburo!”, uyu ni Synehub mu butumwa yandikiye abaturage kuri porogaramu yohereza ubutumwa kuri Telegram.
Kuri uyu wa Gatandatu kandi, misile y’u Burusiya yatewe mu gace gatuwe mu Mujyi wo mu majyepfo ya Ukraine hafi ya sitasiyo itunganya ingufu kirimbuzi, ikomeretsa abasivili 14, nk’uko abayobozi b’u Burusiya na Ukraine babitangaje.
Abayobozi ba Ukraine bavuze ko igitero kuri sitasiyo itunganya ingufu kirimbuzi ya Pivdennoukrainsk (Ukraine y’Amajyepfo) no kongera kurasa sitasiyo ya Zaporizhzhia, nini mu Burayi, byongeye kubyutsa ubwoba bw’impanuka ya kirimbuzi.


