Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, arabyinira ku rukoma nyuma y’aho ubusabe bw’igihugu cye bwo kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) bwakiriwe.
Kuri uyu wa 23 Kamena 2022, ni bwo ibihugu bigize EU mu bwiganze byemeye ubusabe bwa Ukraine na Moldova bwo kubyiyungaho.
Ni icyemezo cyishimiwe n’abarimo Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursura von der Leyen, wagaragaje ko uyu munsi ari mwiza ku mugabane. Ati: “Umunsi mwiza ku Burayi. Ibihugu byanyu bigize umuryango wacu w’Uburayi.”
Perezida Zelensky nk’uko bigaragara mu nkuru ya Sky News, yavuze ko icyemezo cyafashwe n’ibihugu bigize uyu muryango ari ingenzi cyane. Ati: “Ni kimwe mu byemezo by’ingenzi cyane. Ni intambwe ikomeye yatewe mu gukomeza Uburayi.”
Ukraine yasabye kwinjira muri EU hashize iminsi mike u Burusiya buyitangijeho ibitero muri Gashyantare 2022, isobanura ko kwiyunga kuri uyu muryango bizawongerera imbaraga.
Yanashyize imbaraga mu gusaba kwinjira mu muryango NATO w’ubwirinzi bwa gisirikare wiganjemo ibihugu bikomeye byo mu burengerazuba bw’Isi. Ibona byatuma ishobora guhangana n’u Burusiya.


