Perezida Zelensky arifuza kuganira n’u Bushinwa yizera ko bushobora guhagarika u Burusiya

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Kane, Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yatangaje ko yifuza kuvugana n’umuyobozi w’u Bushinwa, Xi Jinping, mu gihe asaba Beijing gukoresha ingufu z’ubukungu na politiki mu guhagarika amakimbirane mu gihugu cye.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Morning Post y’u Bushinwa, Perezida Zelensky yavuze ko atigeze avugana n’umuyobozi w’u Bushinwa kuva u Burusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine.

Perezida Zelensky yagize ati “Ndashaka kuvugana mu buryo butaziguye. Nagiranye ikiganiro kimwe na [Perezida] Xi Jinping hashize umwaka ”.

Yakomeje agira ati: “Kuva igitero kinini cyatangira ku ya 24 Gashyantare, twasabye ku mugaragaro ikiganiro, ariko ntitwigeze tugirana ibiganiro n’u Bushinwa nubwo nizera ko byafasha.”

Nk’uko Zelensky abitangaza ngo Xi ni umwe mu bayobozi bake ku Isi bagiye muri Ukraine “nibura rimwe,” yongeraho ko perezida w’u Bushinwa yibukije cyane umubano afitanye na Kiev ubwo abayobozi bombi bavuganaga kuri telephone umwaka ushize.

Zelensky yashimangiye ko yifuza kubona u Bushinwa bwongera gusobanura aho buhagaze ku myifatire y’u Burusiya, ariko akumva impamvu Beijing idashaka kubogama.

Ati “Iyi ni intambara ku butaka bwacu, [u Burusiya] bwaje gutera. U Bushinwa, nk’igihugu kinini kandi cy’igihangange, gishobora kumanuka kandi kigashyira u Burusiya ahantu runaka ”.

Akomeza agira ati: “Nibyo koko, nifuza rwose ko u Bushinwa bwasubiramo imyitwarire yabwo ku Burusiya.”

Perezida Zelensky akaba yavuze ko yemera ko u Bushinwa bufite uburyo bwo gutuma u Burusiya buhagarika ibitero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *