Perezida Zelensky yabwiye abari mu nama ya World Economic Forum ko bazisubiza Crimea

Sangiza iyi nkuru

Ukraine izongera yisubize Crimea, nk’uko Perezida Volodymyr Zelensky yabirahiriye, ashimangira ko kiriya gice cyigaruriwe n’u Burusiya mu 2014 ari ubutaka bwa Ukraine nk’uko iy nkuru dukesha Daily Mail ivuga .

Ibi Perezida Zelensky yabitangarije abitabiriye inama ya World Economic Forum i Davos mu Busuwisi , aho yanaboneyeho kunenga u Budage ku bijyanye no gutanga ibifaru bigezweho byo mu bwoko bwa Leopard, bivugwa ko u Budage bwavuze ko buzatanga ari uko Amerika na yo yemeye gutanga ibifaru byayo byo mu bwoko bwa Abrams.

Amerika yo yavuze ko itaragera aho.

‘Hari igihe tutagomba gutindiganya cyangwa tutagomba kugereranya. Iyo umuntu avuze ati “Nzatanga ibifaru niba hari undi uzagatanga ibifaru”, “Zelensky yabwiye abari bateraniye i Davos muri videwo. ‘Sintekereza ko ari bwo buryo bwiza bwo gukoresha.’

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, Perezida Zelensky kandi yagarutse ku mpanuka ya kajugujugu yahitanye abarimo minisitiri w’umutekano wa Ukraine avuga ko harimo gukorwa iperereza mu nguni nyinshi , ariko ashimangira ko iyi itaari impanuka ahubwo ari ingaruka z’intambara Putin yashoje ku gihugu cye.

Perezida Zelensky kandi yongeye gushimangira ko Ukraine igamije kwisubiza intara ya Crimée, mu gihe amakuru avuga ko Amerika ishyigikiye igitekerezo cyo gufasha muri iyo ntego.

Yatangarije abari bateraniye i Davos, avugira muri Ukraine ati: ‘Intego yacu ni ukubohoza intara zacu zose.’ ‘Crimée ni ubutaka bwacu, ifasi yacu, inyanja yacu n’imisozi yacu. Muduhe intwaro zanyu tuzagarura igihugu cyacu. ‘

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *