“ Nashakaga kwereka abantu barimo abari muri diaspora ko bashobora kuza mu Rwanda kandi bakagira uruhare muri politiki .” Ibi ni ibitangazwa na Philippe Mpayimana wari umukandida wigenga mu matora y’umukuru w’igihugu aherutse mu Rwanda ubwo yavugaga kuri gahunda ze ziri imbere nyuma y’amatora mu kiganiro yagiranye na The East African.
Kuza ku mwanya wa kabiri kwa Philippe Mpayimana mu matora ya perezida yo kuwa 04 Kanama kwabaye nk’ugutunguranye, nyuma yo kubona arushije amajwi Dr Frank Habineza wa Green Party nta muntu wabikekaga.
Muri aya matora umukandida wa RPF Inkotanyi, yagize amajwi 98,8%, akurikirwa na Philippe Mpayimana wagize amajwi 0,73%, mu gihe Frank Habineza yagize 0,48%.
Kuri ubu Philippe Mpayimana w’imyaka 47 aremeza ko agiye kwibanda mu bijyanye na business no kwigisha nk’uko The East African ivuga.
Mpayimana aragira ati: “ Gutsinda Habineza nta byinshi bisobanuye. Twese twariyamamaje turatsindwa. Nta migambi mfite yo gutangiza ishyaka rya politiki kandi ubu ngiye kwibanda ku gutanga inama mu itangazamakuru no kwamamaza .”
Yakomeje agira ati: “ Nashakaga kwereka abantu barimo abari muri diaspora ko bashobora kuza mu Rwanda kandi bakagira uruhare muri politiki .”
Philippe Mpayimana akomeza yemeza ko adateganya gusubira mu Bufaransa, aho yari amaze imyaka 23 aba anafite akazi mu ruganda ndetse ari n’umwarimu w’Igifaransa.
Ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza, Mpayimana yakomeje kugenda ahindura aho ahagaze ku bibazo by’ingenzi nk’ikijyanye no gusoresha, mu buhinzi, ishoramari nk’aho yavuze ko atazashyigikira ishoramari ry’abanyamahanga naramuka abaye perezida, ndetse n’aho yavugiye kuri televiziyo ko azareba uko hakoreshwa amarozi mu guhangana n’abajura b’imyaka.
Kwiyamamaza kwe ahanini wasangaga kwitabiriwe n’abantu bacye nabo biganjemo abanyeshuri bo mu mashuri abanza, aho kimwe na Frank Habineza, na we yavugaga ko abayoboke be babangamirwa n’abayobozi b’ibanze ariko nyuma akaza kwemera ko ibintu byahindutse.
Philippe Mpayimana yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu 1970, yiga mu Rwanda, akaba yararangirije muri Kaminuza y’u Rwanda mu 1993 nyuma yo gusoza mu ishami ry’indimi n’ubuvanganzo (Literature).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


