Minisitiri w’Intebe Murekezi Anastase yijeje Abanyarwanda ko nta Jenoside izongera kuba mu Rwanda bitewe n’aho Abanyarwanda bageze biyubaka.
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Mata 2017, ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Abatutsi bazize Jenoside yo muri Mata 1994, bashyinguye mu rwibutso rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, Minisitiri w’Intebe Anastase murekezi yasabye Abanyarwanda gukomeza kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda no gukumira icyo ari cyo cyose cyatuma u Rwanda rusubira mu bihe bibi rwaciyemo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati” nongeye gufata mu mugongo abafite ababo bashyinguwe muri uru rwibutso, no kubasezeranya ko nta Jenoside izongera mu Rwanda.”
Yakomeje agira ati” twahisemo kubana mu bumwe, kugendera ku mategeko, kureba kure, gufasha abarokotse Jenoside kwiga, kuvuzwa no kububakira amazu n’ibindi.”
Yakomeje asaba Abanyarwanda ko bagomba guharanira kubana mu mahoro bakarwanya uwashaka kubarwanda abasubiza mu macakubiri.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
PM Murekezi yasabye by’umwihariko urubyiruko kujya rwitabira ibikorwa byo gusura inzibutso hagamijwe kwiga amateka ndetse rwigira ku mateka babona.
Yanaboneyeho komisisiyo yo kurwanya Genoside kwihutisha ibikorwa byo gusana urwibutso rwa Murambi ahabereye uyu muhango wo kwibuka, kugira ngo rushyirwe ku rutonde rw’umurage w’isi.
Urwibutso rwa Murambi rushyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 50 biganjemo abahiciwe n’Interahamwe zibifashijwemo n’ubuyobozi bwariho icyo gihe, kuko bwageragezaga kwegeranya Abatutsi ngo babone uko bicwa byihuse.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


