PM Narendra Modi aravuga ko kuba perezida Kagame yaragiye kumwiyakirira ari ikimenyetso kiza

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’intebe Narendra Modi niwe wa mbere wakoreye uruzinduko mu Rwanda kuri uyu wa Mbere ushize, aho ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yakiriwe na perezida wa repubulika, Paul Kagame, aho kuba umukuru w’u Rwanda yagiye kumwiyakirira ku kibuga cy’indege Modi avuga ko ari ikimenyetso cy’icyubahiro ku Buhinde bwose.

Nyuma yo kugera mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde yagiranye ibiganiro na perezida Kagame, nyuma basohora itangazo rihuriweho. Ibihugu byombi kandi byasinye amasezerano y’ubufatanye atandukanye .

Perezida Kagame akaba yagize ati: “ Uru ruzinduko, rwa mbere rwa Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, ni ibuyefatizo hagati y’ubucuti bw’igihe kirekire n’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Buhinde .”

Minisitiri w’Intebe, Modi nawe yashimye ikimenyetso cya perezida Kagame, amushimira ku giti cye kuba yamwakiriye ku kibuga cy’indeg, aho yashimangiye ko ibyo perezida kagame yakoze ari ikimenyetso cy’icyubahiro ku Buhinde bwose nk’uko urubuga Timesnownews.com rwo mu Buhinde rubitangaza.

Diz4KwCWsAAadnE

Narendra Modi kandi yatangaje ko igihugu cye kigiye gufungura ambasade mu Rwanda izagira uruhare mu gukomeza kuvugana hagati ya guverinoma z’ibihugu byombi ariko izanafashe mu bijyanye no kubona za passports, visa n’ibindi.

Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde, yatangiriye uruzinduko mu bihugu bya Afurika bitatu, u Rwanda, Uganda na Afurika y’Epfo kuwa 23 Nyakanga, akarusoza kuwa 27 Nyakanga, aho biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri agera mu gihugu cya Uganda akazahava kuwa 25 Nyakanga akomereza muri Afurika y’Epfo aho azitabira inama ya 10 y’Ibihugu bifite umuvuduko mu iterambere (BRICS Summit).

Kimwe no mu Rwanda, Minisitiri w’Intebe Modi azaba abaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Buhinde usuye Uganda kuva mu myaka 20 ishize ndetse abe uwa mbere kugeza ijambo ku inteko ishinga amategeko y’iki gihugu.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *