Perezida wa Poland, Andrzej Duda, yatangaje ko igihugu cye kizaha Ukraine indege z’intambara za MiG-29 izifashisha mu rugamba ihanganyemo n’u Burusiya.
Nk’uko ikinyamakuru DW cy’Abadage kibivuga, Perezida Duda ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu mujyi wa Warsaw kuri uyu wa 16 Werurwe 2023 yagize ati: “Mu minsi iri imbere, niba nibuka neza, tuzohereza indege enye muri Ukraine.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko izi ndege ari MiG-29 kandi ngo Poland nimara kuzohereza, izazisimbuza izindi za FA-50 zikorerwa muri Koreya y’Epfo na F-35 zikorerwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Ukraine imaze iminsi myinshi isaba amahanga indege z’intambara kugira ngo izifashishe yirwanaho imbere y’u Burusiya, gusa nta gihugu na kimwe cyari cyasubiza ubusabe byayo mu ngiro. Poland ishobora kuba igihugu cya mbere, ikazakurikirwa na Slovakia, na yo igaragaza ubushake bwo gutanga za MiG-29 itunze.
Poland na Slovakia bibarizwa mu muryango w’ubwirinzi wa NATO. U Burusiya buvuga ko ibihugu bibarizwamo nibiha Ukraine intwaro, bizaba byinjiye mu ntambara byeruye.
Leta y’u Burusiya yatanze urugero ko mu gihe izi ndege zazaba ziri kwifashishwa ku rugamba, zizajya zikenera kongererwa amavuta no gukanikwa, kandi ngo uburyo bworoshye bushoboka ni ukujya kubikorera ku butaka bw’ibihugu nka Poland.


