Umuyobozi w’umutwe wa Polisario, Brahim Ghali, yatangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ko ingabo za Sahara zikomeje “intambara ku birindiro by’ingabo za Maroc” ndetse amasasu akaba yaranumvikanye.
Guhagarika amakimbirane hagati ya Maroc na Sahara y’Uburengerazuba bisa nkaho bitari ku murongo w’ibyigwa, urebye amagambo aherutse yatangajwe n’umuyobozi w’umutwe wa Polisario, Birahim Ghali. Uyu mu kiganiro n’itangazamakuru yatangiye mu nkambi za Tindouf, yazamuye ijwi ku bategetsi ba Maroc, ndetse ashaka ko n’Umuryango Mpuzamahanga umutega amatwi.
Yagize ati “Maroc ntabwo yemera ko hari intambara. Ni bo bahitamo. Icyo nzi cyo ni uko ingabo za Sahara zirimo buri munsi gushora intambara ku birindiro bya Maroc, ”
Ubutumwa busobanutse bw’umuyobozi w’umutwe wa Polisario, buvuga ko imirwano izahagarikwa n’itegurwa rya referendumu yo kwishyira ukizana kwa Sahara y’Uburengerazuba.
Muri iki cyumweru gishize, Umutwe wa Polisario wemeje ko wagabye igitero ku birindiro by’Ingabo za Maroc biherereye mu karere ka Mahbas, kari hafi y’umupaka w’iki gihugu, Algeria na Mauritania.
Ibinyamakuru byo muri Maroc byemeza aya makuru, bisobanura ko ingabo za Maroc zasubije iki gitero zirasa ibisasu byinshi bya bombe.

Umwuka mubi hagati ya Maroc n’umutwe wa Polisario uravugwa mu gihe hategerejwe inama y’Akanama k’Amahoro ka Loni izaterana ku itariki ya 28 Ukwakira, izibanda ku kibazo cya Sahara y’Uburengerazuba.
Ibinyamakuru byo muri Maroc bikaba bivuga ko uku kujya hanze k’Umuyobozi wa Polisario bigamije ahanini gushyira igitutu kuri aka kanama ka Loni.
Ibi kandi bije nyuma y’aho Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres ashyiriyeho intumwa ye idasanzwe nshya mu bibazo bya Sahara y’Uburengerazuba, Umutaliyani ufite n’ubwenegihugu bwa Suede, Staffan de Mistura uje gusimbura Umudage, Horst Köhler.
Horst Köhler akaba yareguye muri Gicurasi 2019 avuga ko ari kubw’impamvu z’uburwayi, kuva icyo gihe impande zombi zihanganye zikaba zaragiye zanga abandi bantu Loni yashakaga kumusimbuza.
Umutwe wa Polisario (Front populaire de libération de la Seguia el Hamra et du Rio de Oro), ni umutwe w’inyeshyamba uharanira kubohoza abaturage ba Sahara ndetse no kwishyira ukizana kwa Sahara y’Uburengerazuba uhanganye na Maroc kuva mu 1973.
Umuryango w’Abibumbye ufata Polisario nk’umutwe uhagarariye abaturage ba Sahara mu buryo bwemewe kandi bafite uburenganzira bwo kwishyira ukizana, mu gihe itemewe mu bice bya Sahara y’Uburengerazuba bigenzurwa na Maroc, kandi bibujijwe kuhazamura ibendera ryayo.


