Umuhanzi Mansur Semanda uzwi ku izina rya King Saha yaririmbiye mu mujyi wa Ibanda mu mpera z’icyumweru gishize mu kabyiniro ka Kanuzire Lounge, kari mu burengerazuba bwa Uganda maze ahasiga inkuru yatumye polisi iri kumushakisha nk’uko biri kuvugwa.
Iki gitaramo cyari cyagenze neza kugeza ubwo King Saha yaririmbaga indirimbo ye Ekimala, bikavugwa ko itashimishije bamwe mu bari aho, cyane cyane mu karere gafatwa nk’inkingi ya mwamba y’ishyaka riri ku butegetsi, NRM.
Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko nyir’akabyiniro yari yaburiye King Saha kutaririmba indirimbo irwanya leta, kuko we ubwe afitanye umubano ukomeye na NRM. Gusa, King Saha ntiyabyitayeho ahubwo arakomeza ndetse yongeramo amagambo ye bwite bituma bamwe mu bitabiriye igitaramo barakara.
Ibi byakozwe n’uyu muhanzi byateje imvururu, aho bamwe bagiranye amakimbirane n’itsinda ry’uyu muhanz, kugeza ubwo habayeho imirwano.
Kuri ubu, bivugwa ko polisi iri kumushakisha ku byaha byo gukangurira abantu gukora urugomo no gukwirakwiza amagambo ashobora guteza urwangano.
Hari n’amakuru avuga ko nyir’akabyiniro ari gusaba King Saha kwishyura ibyangijwe mu gihe habaga imvururu.
Ku ruhande rwe, King Saha ntiyigeze agira icyo abivugaho ahubwo binyuze ku mbuga nkoranyambaga ze, yatangaje ko igitaramo cye i Ibanda cyagenze neza.


