Abapolisi b’u Burundi kuri uyu wa kane bazindukiye mu gikorwa cyo gusaka inzu zituwemo n’abanyamahanga bakomoka mu gihugu cy’Ububiligi mu buryo butunguranye, ni igikorwa polisi yasobanuye ko cyarebaga Abarundi bose ariko ababikurikiraniye hafi bemeje ko hasatswe gusa inzu zicumbitsemo Ababiligi gusa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikinyamakuru cya SOS Médias cyandikira mu Burundi cyanditse ko inzu zasatswe ari izituwemo n’Ababiligi zitwa “Les Appartements belges”, ziherereye mu Karere ka Kabondo agace ka Mukaza mu murwa mukuru wa Bujumbura. Izo nyubako ngo zikaba zikorerwamo n’Abanyaburayi, imiryango itegamiye kuri leta y’Abanyamahanga, Abadipolomate ndetse na bamwe mu bakozi b’umuryango w’Abibumbye.
Mu byitabwagaho cyane muri iri saka ritari rifite uburenganzira bwanditse (Search Warrant) ngo igipolisi cyitaga cyane ku kureba ibyangombwa by’inzira (Passport control) by’aba banyamahanga biganjemo abakomoka mu gihugu cy’Ububiligi kuri ubu kitagicana uwaca na leta na Pierre Nkurunziza.
Abari bari kuri izi nyubako babwiye SOS Médias ko polisi ikigera kuri izi nyubako yashatse kwinjira ku mbaraga ariko abanyamahanga bazikoreramo bayibera ibamba, ibintu ngo byabanje gukurura akavuyo ariko bageze aho bemeranya ko hinjira umupolisi umwe nawe akinjira adafite intwaro kandi akinjirana n’umusirikare w’Umubiligi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Igihugu cy’Ububiligi cyemeje aya makuru y’isakwa ritunguranye ryakozwe ku banyagihugu bacyo batuye mu Burundi, minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Ububiligi yatangaje ko ibimeze nk’ibi binakorwa no mu tundi duce tw’u Burundi dutuyemo Ababiligi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


