Polisi y’u Rwanda imaze kugaruza asaga Miliyoni 400 yari yaranyerejwe mu misoro

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro iratangaza ko guhera mu mezi 4 ashize imaze kugaruza amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyoni 400, ibi bikaba byarakozwe hakurikijwe amasezerano yasinywe na Polisi y’u Rwanda ndetse n’ikigo cy’igihugu gishinzwe kwegeranya imisoro n’amahoro RRA kuwa 31 Kanama 2012.
Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu n’inyerezwa ry’imisoro Chief Superintendent of Police (CSP) Sam Bugingo, ngo iri shami rikora byinshi bijyanye no kurwanya abanyereza imisoro ndetse n’ubucuruzi bwa magendu.
Yagize ati:” nk’ubu kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka; tumaze kugaruza amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 413 z’imisoro gusa. Dukora ijoro n’amanywa turwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro ya Leta hirya no hino mu gihugu”.
[ad id=”44145″]
CSP Bugingo yakomeje avuga kandi ko mu kwezi gushize kw’Ukwakira, iri shami ryafashe amakarito 465 y’inzoga za chief waragi zitujuje ubuziranenge, abantu 8 batawe muri yombi kubera kudatanga inyemezabuguzi (EBM) bagamije kudatanga imisoro.
Mu bicuruzwa bikunze gufatirwa muri magendu harimo ibinyobwa bitandukanye byiganjemo ibisembuye ( liquors) , ifarini, umuceri, n’ibindi.
Yasabye abaturage gukomeza imikoranire myiza bakajya bageza amakuru kuri Polisi kugira ngo habeho kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’abanyereza imisoro y’igihugu.
Umuhuzabikorwa w’umushinga wa EBM (Electronic Billing Machine) mu kigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro Mbera Emmy, yagize ati:” umusaruro urashimishije kuva dutangiye gukorana n’iri shami rya Polisi. Mfatiye ku byaha byo kudatanga inyemezabuguzi za EBM, dufatanyije twatahuye abantu 25 baguze imashini za EBM. Bagurishaga inyemezabuguzi za EBM kandi atari abacuruzi, bakaziha abacuruzi bagamije kunyereza umusoro.”
Yakomeje avuga ko batahuye abantu 700 bakoranaga nabo bantu 25 batawe muri yombi, bakabategeka kwishyura umusoro nyongeragaciro ungana na Miliyari 6 ndetse na Miliyoni 700 hakaniyongereyeho amande; ni ukuvuga ko bazishyura amafaranga arenga Miliyari 12.
Ubaze ku gaciro k’ayo mafaranga ya Miliyari 6 na Miliyoni 700; yakubaka nk’ibyumba by’amashuri 160 cyangwa se ibigo nderabuzima 26. Ibi rero bidindiza iterambere ry’igihugu.
[ad id=”44145″]
Yasabye ko imikoranire myiza hagati y’inzego zombi n’abaturage yakomeza, ndetse asaba by’umwihariko abaguzi kujya basaba abacuruzi inyemezabuguzi za EBM kugira ngo habeho kurinda inyerezwa ry’imisoro.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *