Polisi y’Igihugu (RNP) irakebura abaturage bambuka umuhanda bavugira kuri telefoni kandi bagenda buhoro nk’abagendera inka.
Ni mu gihe abantu benshi ahanini bo mu Mujyi wa Kigali bagiye bamagana iyi myitwarire ya bamwe mu banyamaguru kuko ishobora gushyira ubuzima mu kaga.
Ibinyujije ku rukuta rwayo rwa twitter, Polisi isaba abashoferi kubahiriza n’abanyamaguru kubahiriza amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kwirinda impanuka.
Iti “Mbere yo kwambuka umuhanda, ibuka kureba iburyo n’ibumoso urebe ko nta kinyabiziga gihari . Kirazira kwambuka umuhanda ukoresha telefone kabone niyo wambukira mu nzira zabugenewe . Ambukira mu nzira zabugenewe kandi wihuta.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
RNP kandi yakomye urusyo n’ingasire kuri iki kibazo maze ikebura abashoferi batita ku hambukira abanyamaguru (Zebra Crossing), bakabahutaza. Polisi ibasaba kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru kandi ko kubirengaho ibihano bibategereje nk’uko bisanzwe.
Iti “ Mu gihe utwaye ikinyabiziga ageze ahagenewe kwambukira abanyamaguru ategetswe (umushoferi) guhagarara akubahiriza uburenganzira bwabo. Kubirengaho nkana ni ugushyira ubuzima bwabo mu kaga, utanirengagije ko ari ikosa rihanishwa amande y’amafaranga ibihumbi 25.”
Polisi iributsa rubanda ko ari inshingano za buri wese utwaye ikinyabiziga kubahiriza uburenganzira bw’abanyamaguru kuko birinda impanuka bikanarinda ibihano ku rundi ruhande.
Imibare yatangajwe na Polisi y’u Rwanda igaragaza ko abamaze kugwa mu mpanuka zo mu muhanda muri uyu mwaka bikubye inshuro zirenga ebyiri ugereranyije n’umwaka ushize, kuko kuva muri muri Mutarama kugeza mu Ugushyingo 2018 zahitanye abantu 437, naho 662 barakomereka.
Kuva muri Mutarama kugera muri Nzeri 2017, abantu 164 nibo bari bamaze kwicwa n’impanuka. Abaguye mu mpanuka zifite aho zihuriye na moto ni 116 bangana na 66% by’abantu bose baguye mu mpanuka.
Hakurikiraho impanuka za bisi nini zitwara abagenzi n’into zose hamwe zaguyemo abantu 44 bangana na 25%, abakomeretse bari 27%. Amakamyo manini yo impanuka zayo zifite 10%, hanyuma za rukururana ziguyemo abantu bane bangana na 1%.


