Polisi yafashe uwatangaje ko umupolisi wabyutse nabi yarenganyije mugenzi we

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri: Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams ukekwaho kubeshya ko umupolisi yajyanye mugenzi we muri sitade kuri kubera ko yari yabyutse nabi.

Kwizera ukoresha amazina ya Chris Adams ku rubuga rwa Twitter tariki ya 16 Kanama 2021 yatangaje ati: “Muri iki gitondo hari mugenzi wanjye wafashwe amaze kugura agapfukamunwa ari kwambara akandi, ni uko umupolisi amujyana kuri stade!”

Ukekwa yasobanuye ko mugenzi we ubwo yari agejejwe kuri sitade yabajije umupolisi impamvu amurenganyije, ngo aramusubiza ati: “Hari igihe ubyuka nabi ugahura n’umuntu nkawe, ukamutura ibibazo wakuye mu rugo, ihangane!”

Ku musozo w’ubutumwa bwe yamenyesheje abarimo Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yabajije niba bikwiye ko umuturage yazira ibibazo byo hanze y’akazi.

Polisi y’u Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu wa 18 Kanama 2021 yatangaje ko yamaze guta muri yombi Kwizera na mugenzi we, Nsabimana, kubera ko aya makuru batangaje ku mbuga nkoranyambaga ari ibihuha.

Yagize iti: “Twafashe Nsabimana Alphonse na Kwizera Adams bakurikiranweho gutangaza amakuru y’ibihuha ku mbuga nkoranyambaga. Tuributsa abaturarwanda bose ko ari icyaha gihanirwa n’amategeko …”

Nsabimana na Kwizera ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugunga.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Polisi yafashe uwatangaje ko umupolisi wabyutse nabi yarenganyije mugenzi we
    nyamara wasanga yarabivuze!! ahubwo police ikurikirane ikibazo neza niba uwo mupolice yarabivuze nawe ahanwe

    1. Polisi yafashe uwatangaje ko umupolisi wabyutse nabi yarenganyije mugenzi we
      Ngewe abapolisi ntacyo nabavugaho kuko bararakaye bavuganabi abantu barasa umuntu utambaye agapfukamunwa narumiwe cyakoze

    2. Polisi yafashe uwatangaje ko umupolisi wabyutse nabi yarenganyije mugenzi we
      Ngewe abapolisi ntacyo nabavugaho kuko bararakaye bavuganabi abantu barasa umuntu utambaye agapfukamunwa narumiwe cyakoze

  2. Polisi yafashe uwatangaje ko umupolisi wabyutse nabi yarenganyije mugenzi we
    nyamara wasanga yarabivuze!! ahubwo police ikurikirane ikibazo neza niba uwo mupolice yarabivuze nawe ahanwe

  3. Polisi yafashe uwatangaje ko umupolisi wabyutse nabi yarenganyije mugenzi we
    Ubwo babafunze umunwa nyine
    ahhhhhh ngo ntimukavuge daaa

  4. Polisi yafashe uwatangaje ko umupolisi wabyutse nabi yarenganyije mugenzi we
    Ubwo babafunze umunwa nyine
    ahhhhhh ngo ntimukavuge daaa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *