Polisi yongeye guha gasopo abahanuzi bavuga ko bakiza indwara

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa 11 Ugushyingo yongeye kwihanangiriza abantu biyita ko ari abahanuzi basengera abantu bakabakiza indwara, bikaba byatuma abaturage batagana amavuriro iyo barwaye.

Polisi ivuga ko ibi ngibi ari “ukuyobya abaturage”.

Yaboneyeho gushishikariza abaturarwanda kudaha agaciro inyigisho nk’izi, ahubwo bakajya bagana ivuriro igihe cyose barwaye. Ngo abatanga ubutumwa nk’ubu buyobya abaturage ntabwo bazihanganirwa.

Ni inshuro ya kabiri Polisi yihanagiriza abahanuzi bavuga ko bakiza indwara

Polisi y’u Rwanda yaherukaga bene aba bavugabutumwa tariki ya 23 Mata 2020, byatewe na videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho Bishop Rugagi Innocent yavugaga ko akize icyorezo cya Covid-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yagize ati: “Twavuga ko biriya atari byo, na we ahari arabyumva ko atari byo. Yareka kuyobya abamwumva n’abo yavuga ko ari abayoboke be.”

Ati: “Umuntu uwo ari we wese ubikangurira Abanyarwanda, aba arimo kubashuka kandi ntibyamugwa amahoro.

Soma Izindi Nkuru

6 Responses

  1. Polisi yongeye guha gasopo abahanuzi bavuga ko bakiza indwara
    Luka :9:1
    Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abaha ubushobozi n’ubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukiza indwara.

    Ndashishikariza police gufunga abobahanuzi bayobya ubwoko bw’ lmana.
    Kuberako: mubahawe ubwo butware na yesu ntabahanuzi barimo.
    – Umuhanuzi afitĂ© umuhamagarowe n’ abigishwa cg lntumwa bafite uwabo muhamagaro.

  2. Polisi yongeye guha gasopo abahanuzi bavuga ko bakiza indwara
    Luka :9:1
    Ahamagara abigishwa be cumi na babiri arabateranya, abaha ubushobozi n’ubutware bwo gutegeka abadayimoni bose no gukiza indwara.

    Ndashishikariza police gufunga abobahanuzi bayobya ubwoko bw’ lmana.
    Kuberako: mubahawe ubwo butware na yesu ntabahanuzi barimo.
    – Umuhanuzi afitĂ© umuhamagarowe n’ abigishwa cg lntumwa bafite uwabo muhamagaro.

  3. Polisi yongeye guha gasopo abahanuzi bavuga ko bakiza indwara
    Bwana Kabera , Imana niyo ikiza burya nabaganga baba bakoreshejwe n’Imana.
    Icyunvikana wenda, nta muntu ukwiye kwiyitirira Imirimo y’Imana naho kubuza abantu guhamya kwizera kwabo nibaza ko twabifata nkihohoterwa.

  4. Polisi yongeye guha gasopo abahanuzi bavuga ko bakiza indwara
    Bwana Kabera , Imana niyo ikiza burya nabaganga baba bakoreshejwe n’Imana.
    Icyunvikana wenda, nta muntu ukwiye kwiyitirira Imirimo y’Imana naho kubuza abantu guhamya kwizera kwabo nibaza ko twabifata nkihohoterwa.

  5. Polisi yongeye guha gasopo abahanuzi bavuga ko bakiza indwara
    Nshyigikiye Police. Umuntu wese uvuga ko asabira abantu bagakira mu buryo bubabuza kujya kwa muganga, uwo akwiye kubihanirwa. Na Yezu yakijije ababembe, abohereza Ku baherezabitambo, kuko umwe mu mirimo yabo harimo gutanga urwandiko rwemeza ko umuntu yakize cg akirwaye. Bakoraga umurimo w’abaganga rero.

    Abantu nibagane ukwemera gusabira abarwayi yego, ariko kunashyigikira kwivuza kwa muganga. Bitari ibyo ababuza abantu kwivuza, nibahanwe

  6. Polisi yongeye guha gasopo abahanuzi bavuga ko bakiza indwara
    Nshyigikiye Police. Umuntu wese uvuga ko asabira abantu bagakira mu buryo bubabuza kujya kwa muganga, uwo akwiye kubihanirwa. Na Yezu yakijije ababembe, abohereza Ku baherezabitambo, kuko umwe mu mirimo yabo harimo gutanga urwandiko rwemeza ko umuntu yakize cg akirwaye. Bakoraga umurimo w’abaganga rero.

    Abantu nibagane ukwemera gusabira abarwayi yego, ariko kunashyigikira kwivuza kwa muganga. Bitari ibyo ababuza abantu kwivuza, nibahanwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *