Pologne yamaze guha Ukraine ibifaru bya mbere kabuhariwe yari imaze igihe yifuza

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatanu, ubwo hibukwa umwaka urangiye u Burusiyaa buteye Ukraine, Minisitiri w’ingabo w’igihugu cya Pologne yavuze ko Pologne yagejeje muri ukraine ibifaru bya mbere bya Leopard 2, iki gihugu cyari kimaze igihe cyifuza ngo kibashe guhangana na Moscow .

Intambara yo muri Ukraine yinjiye mu mwaka wa kabiri kuri uyu wa Gatanu kandi nta kanunu ko kurangira kumvikana kuko imirwano ikomeje mu majyaruguru ya Ukraine, mu majyepfo no mu burasirazuba.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kuri uyu wa Gatanu yashimye igihugu cye ndetse n’abaturage bacyo kuba bararwanyije u Burusiya mu mwaka ushize avuga ko kwabo kwabaye urugero ku bandi kandi “bihuza Isi”.

Mu magambo ye, Zelensky yagize ati: “Twarihanganye. Ntabwo twatsinzwe. Kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo dutsinde muri uyu mwaka.”

NATO nayo yongeye gushimangira ko ishyigikiye Ukraine kandi ivuga ko u Burusiya bugomba guhagarika “intambara itemewe” kandi bugasubiza ibyaha byabwo by’intambara nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ikomeza ivuga.

Hagati aho, biteganyijwe ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, aza guhura n’abayobozi ba G7 na Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky kuri uyu wa Gatanu mu rwego rwo kwizihiza iyo sabukuru no gutangaza ibihano bishya ku Burusiya.

Mu nyandiko yashyizwe ahagaragara mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, u Bushinwa bwavuze ko bwifuza gukumira ko ikibazo cy’u Burusiya na Ukraine cyarenga igaruriro, buvuga ko ibiganiro n’imishyikirano ari bwo buryo bwonyine bwo gukemura amakimbirane.

Ni mu gihe u Burusiya bugenda bushyirwa mu kato mu Muryango w’Abibumbye, watoye cyane kuri uyu wa Kane ushize ko u Burusiya bwihutira gukura ingabo zabwo muri Ukraine kandi nta mananiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *