FILE PHOTO: U.S. President Donald Trump shakes hand with Russian President Vladimir Putin, as they meet to negotiate for an end to the war in Ukraine, at Joint Base Elmendorf-Richardson in Anchorage, Alaska, U.S., August 15, 2025. REUTERS/Kevin Lamarque/File Photo

Poutine yiteguye guhagarika intambara na Ukraine igihe intara ya Dombas yose yakwegurirwa Uburusiya

Sangiza iyi nkuru

Bivugwa ko Donald Trump ashyigikiye icyifuzo cy’Uburusiya cyo kwigarurira byimazeyo Donbass agace gakikije uturere twa Donetsk na Luhansk mu burasirazuba bwa Ukraine ndetse Poutine agahagarika ibitero mu turere twa Kherson na Zaporizhia aho Moscou igenzura igice cyatwo gusa.

Nk’uko ibitangazamakuru byinshi nka AFP na AP bibitangaza, Donald Trump ashyigikiye icyifuzo cy’Uburusiya cyo kwigarurira Donbass mu buryo bwuzuye agace gakikije uturere twa Donetsk na Luhansk mu burasirazuba bwa Ukraine no guhagarika intambara mu turere twa Kherson na Zaporizhia, Moscou ikaba igenzura igice cyatwo gusa.

Reuters yo itangaza ko Volodymyr Zelensky waganiriye kuri telefoni na Donald Trump, yanze ko hagira ikintu agace akariko kose kava ku butaka bwa Ukraine. Uburayi bwo nabwo ntibwicaye kuri iki kibazo aho Ubwongereza,Ubufaransa n’Ubudage buri mu nama zurudaca, mu rwego rwo gutegura icyiciro gikurikira cy’ibiganiro by’amahoro kuri Ukraine nyuma y’inama yabereye muri Alaska hagati ya Donald Trump na Vladimir Putin itarigeze ivamo guhagarika intambara.

Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, yatangaje ko yavuganye na Donald Trump ku bijyanye n’amahoro muri Ukraine “mu buryo buboneye” mu kiganiro n’abanyamakuru ejobundi nyuma y’inama ya Alaska. Ati: “Ntabwo tumaze igihe kinini tugirana ibiganiro bitaziguye kuri uru rwego.” “Twagize amahirwe yo gutuza no gusubiramo neza aho duhagaze.” Umuyobozi wa Kremlin yongeyeho ati: “Ikiganiro cyari cyeruye, gifite ishingiro, kandi ku bwanjye, kiratuganisha ku byemezo bikenewe.”

Mu ijambo bahuriyemo, abayobozi b’ibihugu by’amajyaruguru y’Uburayi na Baltique, Danemarke, Esitoniya, Finlande, Isilande, Lativiya, Lituwaniya, Noruveje, na Suwede bavuze ko “bakomeje gushikama” mu gushyigikira Ukraine, banasobanura ko igihe cyagaragaje ko Vladimir Putin adashobora kugirirwa ikizere.” Bamaganye bati: “Uburusiya n’igitugu cya mpatsebihugu nibyo ntandaro y’iyi ntambara”.

Volodymyr Zelensky yagize ati: Ku wa gatandatu ingabo z’Uburusiya zavuze ko zafashe umujyi wa Ukraine mu karere ka Dnipropetrovsk (hagati y’iburasirazuba) n’undi mu karere ka Donetsk (iburasirazuba).

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *