Perezida John Pombe Magufuli wa Tanzaniya yiyamye abategetsi bo muri iki gihugu ababwira ko bagomba kureka abacuruzi bo ku muhanda (Abazunguzayi) bagakora aka kazi kabo mu bwisanzure n’umutekano usesuye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijambo rye, perezida Magufuli yavuze ko Abazunguzayi bagomba kwerekwa ahantu heza bisanzuye bagakorera ubucuruzi bwabo habura bakaguma mu mihanda uko babyifuza.
Perezida Magufuli yagize ati “Abazunguzayi ntibagomba kwirukanwa mu gihe aho bagomba gukorera ubucuruzi bwabo mu mujyi hagati hataratunganywa”
Abacururiza ku mihanda muri Tanzaniya bazwi ku izana rya “Machinga” banze kujya mu isoko ry’amadorali y’Amerika miliyoni 5.3 bubakiwe mu mujyi wa Dar es Salaam na leta bigarukira mu mihanda, iri soko ryari rifite ubushobozi bwo kwakira Abazunguzayi 10,000.
Mu mwaka wa 2010 ubutegetsi bw’umujyi wa Dar es Salaam bwari bwagujije amafaranga mu kigega cy’ubwiteganyirize (NSSF) kugirango bubake inyubako yaje gushirwamo abazunguzayi 4,600 ariko iyi yaje kuba ntoya ku buryo abenshi bigarukiye mu mihanda.

Ubuyobozi bw’iyi nyubako bwabwiye Theeastafrica dukesha iyi nkuru ko iyi nyubako yubatswe nabi ku buryo yahombye, ntiyageze ku mugambi watumye yubakwa wo gukorerwamo n’aba Machinga bose bo muri Dar es salaam.
Ananias Kamundu uyobora iyo nyubako yunze mu ijambo rya Perezida Magufuli agira ati “Abazunguzayi baba bakeneye kugurishiriza ibicuruzwa byabo ku mihanda ahanyura abantu benshi, ntiwabajyana rero muri etaje ya gatatu”
Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu mu biro bya perezida yari aherutse kugabanya komite nyobozi y’abayobora iyi nyubako abaziza kunanirwa gushyiraho ingamba zituma Abazunguzayi bakorera muri iyo nyubako.
Nyuma y’umunsi umwe gusa perezida Magufuli atangaje ko abazunguzayi bagomba guhabwa uburenganzira bwo gukorera aho bashaka, umujyi wa Dar es salaam wahise wuzura Abazunguzayi, ibintu byababaje abashinjwe umutekano barimo igipolisi n’igisirikare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ikibazo cy’Abacuruzi bo mu mihanda (Abazunguzayi) ntikivugwaho rumwe mu bihugu bitandukanye, Igihugu cya Tanzaniya gihaye uburenganzira aba bacuruzi mu gihe mu bihugu nk’u Rwanda gukora bene ubu bucuruzi ubwiyahuzi bitewe n’uko abashinzwe umutekano n’ubutegetsi batabyihanganira.
U Rwanda ruvuga ko bene ubu bucuruzi buteza akavuyo, umwanda, kubangamira abacuruzi banini basora ndetse n’umutekano muke
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@Bwiza.com


