Kuri uyu wa Gatatu, Igikomangoma William na murumuna we, Harry baragendana inyuma y’isanduku y’Umwamikazi Elisabeth II ubwo aza kuba asezerwaho mu Mujyi wa London .
Aba bavandimwe, hamwe n’Umwami Charles III, nk’uko bisanzwe mu migenzo y’Abongereza biteganyijwe ko baza gukurikira isanduku irimo umugogo w’umwamikazi bagenda n’amaguru kuva ku ngoro ya Buckingham kugera kuri Hallminster Hall.
Uyu mutambagiro uratangira saa 14:22 BST bikaba biteganijwe ko isanduku igera muri salle ya Westminster saa 15h00 BST.
Harakurikira umuhango wo gusabira umwamikazi uza kumara iminota 20 uyoborwa na Arkiyepiskopi wa Canterbury.
Abavandimwe batatu b’Umwami, Igikomangomakazi Anne, Igikomangoma Andrew, n’Igikomangoma Edward na bo baraba bari muri uwo mutambagiro.
Umwamikazi Camilla, na Catherine, Igikomangomakazi cya Wales, baragenda n’imodoka, na Sophie, Countess of Wessex na Meghan, Duchess of Sussex.
Nk’uko bitangazwa na BBC, ibi bije nyuma y’uko Ibikomangoma William na Harry, baherekejwe n’abagore babo, bagaragaye imbere y’imbaga yari iteraniye hanze y’ingoro ya Windsor ku wa Gatandatu ushize.

Icyatunguye abatari bacye, nuko aba bose baje mu modoka imwe bamara iminota 40 basuhuza imbaga yari ibishimiye banareba indabyo zagenewe Umwamikazi Elisabeth II, mu gihe bizwi ko aba bavandimwe bamaze iminsi batarebana neza.
Bwari ubwa mbere abavandimwe bagaragaye bari kumwe kuva bashyingura sekuru, Duke wa Edinburgh, muri Mata umwaka ushize.


