Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Werurwe 2018, nibwo Aaron Nitunga, yasanze hari abanyamuziki inshuti ze zari zaje kumwakira nyuma yo kujya mu gihugu cy’Ubuhinde kwivuza indwara yari amaranye igihe y’umutwe ukabije.

Mu kiganiro kigufi yahaye Inyarwanda yatangangaje ko ubu ameze neza yumva yorohewe. Ati : “Nari ndwaye ibintu byinshi byatumaga ndwara umutwe ariko indwara ikomeye basanze ndwaye ni indwara ituma imitsi ifungana amaraso ntabashe gutembera neza. Ariko ubu barayivuye bampaye imiti imwe ndanayitahanye nzayinywera inaha kandi nizeye ko nzakira kuko iyi basanze ari indwara ikira.”

Imiti bamuhaye igomba kumara amezi atatu ariko bamubwira ko kugira ngo akire neza bizamusaba byibuza amezi atandatu. Usibye iyi ndwara ifunga imitsi ikabuza amaraso gutembera neza ariko mu Buhinde basanze arwaye na Hypertension (Kugira umuvuduko ukabije w’amaraso) ndetse n’ikibyimba yari arwaye mu mazuru cyo bakaba barakibaze.
Izi ni zimwe mu ndwara nyinshi basanganye Aaron Nitunga hakiyongeraho ko bagombaga kumuvura imiti myinshi yari amaze imyaka irenga makumyabiri anywa dore ko yari yaramubayemo uburozi bityo nayo bakaba bagombaga kuyimuvura.
Yasoje ashima Imana ko byose byagenze neza imiti akaba yayibonye ndetse n’inshinge agomba guterwa zose akaba yazitewe, ubu akaba agiye kujya ayinywera mu Rwanda agatanga raporo mu Buhinde.

Aimable Twahirwa, Alphonse Bahati ndetse na Rev Baho Isaie bamwe mu babaye hafi uyu mugabo utunganya indirimbo z’abahanzi benshi hano mu Rwanda ndetse bari banaje kumwakira bagaragaje ko bishimiye kuba Aaron Nitunga yorohewe ndetse ishimwe bariha Imana imugejeje mu Rwanda amahoro.
Aaron Nitunga yagiye kwivuza mu Buhinde nyuma y’uko hashakishijwe ubushobozi cyane ko iyi ndwara y’umutwe udakira yari amaranye imyaka makumyabiri yari imaze kumumaraho ubutunzi bitewe n’inshuro yagiye yivuza ahantu hanyuranye kandi hanahenze ariko ntakire. Ubwo yajyaga kwivuza hasabwaga 25000000 z’amafaranga y’u Rwanda icyakora Imana yakoresheje abantu banyuranye bafasha Aaron Nitunga kandi avuyeyo amahoro.
Kanda Subscribe kuri Bwiza TV ujye ubona videwo zigezweho z’ubuzima,imikino,imyidagaduro…



