Umwe mu ba Producer bazwi cyane mu gihugu cya Tanzania, witwa Bob Junior, aravuga ko umuhanzi Diamond yamutereranye nyuma y’aho apfiriye ugutwi kw’ibumoso ari kumutunganyiriza Album ye ya mbere yise “Kamwambie”.
Bob Junior utakibonana na Diamond muri iyi minsi, aravuga ko yapfuye ugutwi kw’ibumoso, nyuma y’igihe gito arangije gutunganya Album yamenyekanishije umuhanzi Diamond yise “Kamwambie”.
Kamwambie yashyizwe ku mugaragaro mu mwaka wa 2009, ni imwe mu izamumenyekanishije cyane, dore ko yariho indirimbo zakunzwe nka “Mbagala” n’izindi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Producer Bob Junior, ucyubashywe cyane muri Tanzania, yemeza ko indirimbo zatumye Diamond yamamara ari izo yamukoreye kuri iyo Album yanamuviriyemo gupfa ugutwi kwe.
Bob Junior, akomeza avuga ko kugeza ubu ubuzima bwe butifashe neza, ko yifuza ubufasha bwa Diamond, mu bihe bibi ari kunyuramo byatewe n’ingaruka yagize ubwo yamukoreraga indirimbo.
Bob Junior kandi yakoreye abahanzi benshi barimo Alikiba, yanavuze ko mu ndirimbo zose yakoreye Diamond nta nimwe yigeze amwishyura, bityo igihe ari iki cyo kumufasha na we nk’uko yamufashije mbere.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com


