Urukiko rwa gisirikare muri Uganda kuri uyu wa Kane rwari ruteraniye ahitwa Rukundo mu Karere ka Kisoro, rwakatiye igifungo cya burundu umusirikare Pte Hamis Walibwa wari ukurikiranweho icyaha cy’ubwicanyi .
Urukiko ruyobowe na Col. Rogers Kitwala, rwakatiye iki gihano Pte Walibwa nyuma yo guhamwa n’ibyaha bibiri by’ubwicanyi no kugerageza kwica.
Walibwa, wakoreraga muri Batayo ya 35 ya UPDF mu gace ka Kibaaya, yahamijwe icyaha cyo kwica arashe uwitwa Nizeyimana Zeferin w’imyaka 18, ndetse no gukomeretsa mugenzi we witwa Achia William ku itariki ya 2 Kamena 2022.
Uyu musirikare wahamijwe ibyaha akomoka mu Karere ka Mbale nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga. Ku myaka 38, uyu yari amaze imyaka 20 mu gisirikare.
Urukiko rwa gisirikare rwabwiwe n’ubushinjacyaha ko ku itariki ya 2 Kamena 2022 ku isaha ya saa tanu n’igice z’ijoro, Pte Walibwa yari mu kabari k’inshuti ye mu mujyi wa Rukundo ubwo yabonaga Nizeyimana atambutse amutegeka kwicara hasi.
Mugenzi waWalibwa, Pte William Achia, ngo yahise atabara yihuse ngo ahagarike mugenzi we, ariko undi aranga ahubwo afata imbunda arasa Nizeyimana mu mutwe, anarasa mugenzi we Achia mu kaguru.
Abunganira Walibwa, Lt. James Omondi na Pte Mukasa Isaac, basabye urukiko guha umukiriya wabo igihano cyoroheje kubera ko ngo igihe n’aho igikorwa cyakorewe bigaragaza ko cyatewe n’ubusinzi no kurwanira imbunda hagati y’abasirikare babiri ba UPDF bari mu kabari.
Abigiriwemo inama n’umujyanama we, Major Steven Mugarura, ukuriye urukiko, Col. Rogers Kitwala, yakatiye Walibwa igifungo cya burundu ku byaha bibiri yoherezwa muri Gereza ya Ndorwa, mu Karere ka Kabale, avuga ko uyu yemerewe kujurira mu minsi itarenze 14.


