Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasuye ibice bitandukanye byo mu ntara ya Mariupol muri Ukraine, bigenzurwa n’ingabo z’igihugu cye kuva muri Gicurasi 2022.
Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS, bibisobanura, indege ya kajugujugu ni yo yagejeje Putin muri Mariupol kuri uyu wa 18 Weruwe, nyuma afata imodoka, azenguruka ibice bitandukanye byaho, aganiriza abahatuye.
Uruzinduko rwa Putin muri Mariupol rukurikiye urwo yagiriye muri Crimea ubwo yizihizaga imyaka 9 ishize yometse iki gice ku Burusiya.
Mariupol, muri Leta ya Donetsk, yafashwe n’ingabo z’u Burusiya mu mwaka ushize nyuma y’imirwano ikomeye cyane zari zihanganyemo n’iza Ukraine.
Putin ahasuye nyuma y’aho urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rumushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi, rumushinja ibyaha by’intambara yashoje muri Ukraine. We ntacyo aravuga kuri iki cyemezo.


