Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko ibikorwa byihariye abasirikare b’igihugu cye barimo muri Ukraine byose biri kugenda neza nk’uko byategajanyijwe.
Uyu Mukuru w’Igihugu mu kiganiro yagiriye kuri televiziyo ya Rossiya-1 nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abarusiya, TASS bibivuga, yatangaje ko abasirikare b’igihugu cye bari kumushimisha, kandi ngo bazamushimisha kurushaho nibagera ku musaruro.
Ati: “Ibintu bimeze neza. Byose biri kugendera mu mujyo wa Minisiteri y’ingabo n’ubuyobozi bw’igisirikare. Ndizera ko abarwanyi bacu bazadushimisha kurushaho nibagera ku musaruro w’urugamba.”
Putin atangaje aya magambo nyuma y’aho Umuvugizi wa Minisiteri y’ingabo, Lt Gen. Igor Konashenkov atangaje ko abasirikare bari muri Ukraine bafashe agace ka Soledar tariki ya 12 Mutarama, kazabohereza gufunga umuhanda wa Artyomovsk w’ingenzi ku basirikare bahanganye.


