Perezida w’u Burusiya akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Vladimir Putin, yirukanye General Rustam Muradov uri mu bari bagaba b’ibitero muri Ukraine.
Nk’uko ikinyamakuru Moscow Times cyo mu Burusiya kibivuze, Gen. Muradov yirukanwe nyuma y’aho ingabo yayoboraga zigabye ibitero ku za Ukraine mu gace ka Vuhledar, ibifaru byazo birenga 10 bigatwikwa.
Bamwe mu bakorera muri Minisiteri y’ingabo y’u Burusiya basobanuye ko Gen. Muradov yazize kunanirwa kuyobora urugamba neza.
Uwo Putin yaherukaga kwirukana ni General Serge Surovikin, muri Mutarama 2023 wazize umusaruro muke ingabo z’u Burusiya zatangaga ku rugamba muri Ukraine. Icyo gihe yamusimbuje Valery Gerasimov.


