Putini yahakanye ko Uburusiya butaje kwirukana Ubufaransa muri Afurika

Sangiza iyi nkuru

Iminsi ibiri mbere y’amatora wa Perezida w’Uburusiya, Perezida Vladimir Putin yagize icyo avuga ku bijyanye n’uko Uburusiya bugenda bwiyongera muri Afurika ndetse n’uko Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron abifata.

Bwana Putin yavuze ko Uburusiya butinjiye ku mugabane wa Afurika bugamije gushyira Ubufaransa hanze, yongeraho ko ikibazo nyamukuru cya Perezida Macron ari uguhangana n’umutwe w’abaparakomando bo mu Burusiya Wagner ubu bari no muri Afurika.

Putin ati “Ntekereza ko hari inzika runaka, ariko igihe twabonanaga na we (Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron), twaganiriye ku mugaragaro kuri iki kibazo. Ntabwo twagiye muri Afrika kwirukana Ubufaransa. Ikibazo kiratandukanye, Itsinda rizwi cyane rya Wagner ryabanje gukora imishinga myinshi y’ubukungu muri Siriya, nyuma ryimukira mu bindi bihugu bya Afrika. Minisiteri y’ingabo (Uburusiya) yatanze inkunga, ariko igiriye ko ari umutwe wo mu Burusiya, nta kindi.”

Perezida Vladimir Putin yavuze ku bwisanzure igihugu icyo ari cyo cyose cyigenga gifite bwo kugirana umubano n’abafatanyabikorwa baturutse mu bindi bihugu bitari iby’Iburengerazuba, urugeri nk’ Uburusiya: “Birashoboka ko byoroshye kubabazwa n’umuntu utabonye ibibazo byawe bwite. Ahari imyifatire y’amarangamutima ya Perezida w’Ubufaransa nayo ifitanye isano n’ibibera mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika. Nubwo nzi ibindi bihugu bya Afrika, aho abafaransa babangamiwe … Ntaho duhuriye nabyo. Ntabwo dukangurira umuntu uwo ari we wese kwipakurura ubufaransa, nta muntu n’umwe tubwira kurwanya Ubufaransa”.

Mu bihugu bimwe cyane iby’uburengerazuba bwa Afrika byakoronijwe n’Abafaransa, abasirikari bahiritse ubutegetsi banitandukanije n’Ubufaransa bwari bumaze igihe bwarahashinze imizi. Bamwe bakavuga ko Uburusiya bubiri inyuma ngo bugende bwigarurira buhoro buhoro ibyo bice nabwo buhagire ijambo.

Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *