Igihugu cya Qatar nicyo kiyoboye urutonde rwo mu mwaka ushize wa 2021 rw’ibihugu 10 by’Abarabu bikize kurusha ibindi hakurikijwe umusaruro mbumbe wa buri muturage ku mwaka nk’uko tubekesha urubuga albawaba.com rwo mu Burasiazuba bwo Hagati, muri ibi bihugu hakaba hanagaragaho ibyo muri Afurika bitatu.
Dore ibihugu 10 by’Abarabu bikize kurusha ibindi
1. Qatar: yaje ku mwanya wa mbere nk’igihugu cy’Abarabu gikize kurusha ibindi n’umusaruro mbumbe wa buri muturage ungana n’ibihumbi 96.1 by’amadolari ku mwaka.

2. UAE: yaje ku mwanya wa kabiri n’umusaruro mbumbe wa buri muturage ungana n’ibihumbi 58.77 by’amadolari ku mwaka.

3. Bahrein: yagaragaye ku mwanya wa gatatu muri 2021 hamwe n’umusaruro mbumbe wa buri muturage ungana n’ibihumbi ungana n’ibihumbi 50.26 by’amadolari ku mwaka.

4. Saudi Arabia: Ubu bwami nibwo bukurikira ku mwanya wa kane n’umusaruro mbumbe wa buri muturage ungana n’ibihumbi 47.8 by’Amadolari ku mwaka.

5. Kuwait: iza ku mwanya wa gatanu mu bihugu 10 by’abarabu bikie kurusha ibindi n’umusaruro mbumbe wa buri muturage ungana n’ibihumbi 41.77 by’Amadolari ku mwaka.

6. Oman: nicyo gihugu wavuga gikennye mu bigize umuryango w’ubutwererane w’ibihugu by’Abarabu byo mu kigobe ariko kikaza ku mwanya wa gatandatu muri rusage mu bihugu bikize by’Abarabu n’umusaruro mbumbe wa buri muturag ungana n’Ibihumbi 29.51 by’Amadolari ku mwaka.

7. Misiri: Iki gihugu cya ba Pharaohs kiza ku mwanya wa karindwi kuri uru rutonde n’umusaruro mbumb wa buri muturage ungana n’ibihumbi 13.06 by’Amadolari ku mwaka.

8. Algeria: iza ku mwanya wa munani n’umusaruro mbumbe wa buri muturage ungana n’ibihumbi 11.44 by’Amadolari ku mwaka.

9. Tunisia: Ku mwanya wa cyenda turahasanga Tunisia n’umusaruro mbumbe wa buri muturage ngana n’ibihumbi 10.92 by’Amadolari ku mwaka.

10. Irak: ku mwanya wa cumi kuri uru rutonde hari Irak n’umusaruro mbumbe wa buri muturage unana n’ibihumbi Iraq 10.61 by’Amadolari ku mwaka.

Uru rutonde ntabwo rutandukanye cyane n’urwo muri 2020 ariko impinduka umuntu yavuga zabaye ku gihugu cya Libya cyari ku mwanya wa 10 ubu kikaba cyarasubiye inyuma, kimw n’igihugu cya Liban cari ku mwanya wa 8 nacyo cyavuye mu icumi bya mbere.


