Qatar: Umunyamakuru wa siporo w’Umunyamerika yapfiriye mu mukino wa Argentine n’u Buholandi

Sangiza iyi nkuru

Umunyamakuru w’umupira w’amaguru wari uzwi cyane w’Umunyamerika yapfuye ubwo yari arimo arakurikirana umukino w’Igikombe cy’Isi muri Qatar .

Grant Wahl, w’imyaka 48, yituye hasi bitunguranye ubwo yarebaga umukino wa Argentine n’u Buholandi mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu.

Amakuru ya mbere yerekana ko yagize ikibazo cyo guhumeka kizwi nka ” acute distress ” ariko ibi bikaba bitaremezwa ku mugaragaro nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Mu kwezi gushize Wahl yafunzwe by’agateganyo n’abayobozi ba Qatar azira gushaka kwinjira muri stade yambaye ishati y’umukororombya, mu rwego rwo gushyigikira uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika mu itangazo ryaryo ryavuze ko aya makuru “ari incamugongo”.

Ryagiraga riti: “Abakunzi b’umupira w’amaguru n’itangazamakuru ryo mu rwego rwo hejuru bari bazi ko dushobora guhora twiteze ko Grant atanga inkuru zishishikaje kandi zishimishije zerekeye umukino wacu, ndetse n’abakinnyi bakomeye.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *