d3411280-6533-11f0-af20-030418be2ca5.jpg

Qatar yatangaje ko Ibiganiro bigikomeje hagati ya DRC na AFC-M23

Sangiza iyi nkuru

Qatar yongeye gutangaza ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’umutwe wa M23 bakiri mu nzira y’ibiganiro bigamije amahoro mu burasirazuba DRC, nubwo igihe cyari cyashyizweho cyo kurangiza ibiganiro cyarenze.

Ibi byatangajwe kuri uyu wa kabiri n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Majed al-Ansari, ubwo yavugaga ku murongo w’ibiganiro hagati ya Kinshasa na M23.

Yagize ati: “Ikintu cyiza tubona ni uko impande zombi zose zirimo kwitabira ibiganiro mu buryo bukomeye kandi bugamije gushaka igisubizo. Qatar iracyabafasha kandi ikomeje kuba umuhuza hagati yabo.”

Mu kwezi kwa Nyakanga 2025, Guverinoma ya Kongo na M23 bari barashyize umukono ku masezerano yo guhagarika imirwano ku mpande zombie, aya masezerano yari agamije guhagarika intambara imaze imyaka myinshi yugarije uburasirazuba bwa Congo.

Intambara ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku buzima bw’abaturage no ku mutekano w’akarere. Nk’uko byari biteganyijwe, impande zombi zagombaga gutangira ibiganiro byimbitse ku wa 8 Kanama, maze zikarangiza amasezerano ya nyuma bitarenze ku wa 18 Kanama.

Icyakora, ibyo ntibyashoboye kugerwaho mu gihe cyagenwe. Ariko ibyo Qatar yagaragaje birerekana ko icyizere cy’amahoro kitazimye, ahubwo hari ubushake bwo gushaka uburyo bwo kubaka igisubizo kirambye.

Iyi nzira yo gushaka amahoro ifite icyo isobanuye gikomeye ku rwego rwa politiki n’umutekano muri RDC. Mu myaka ishize, ibiganiro byagiye bigaragara nk’aho bigarukira ku masezerano adakurikizwa neza cyangwa adasubiza ibibazo by’ingenzi by’intambara.

Abenshi mu banyapolitiki bemeza ko igihe kinini ibiganiro bishyirwa mu bikorwa nabi, bigahinduka inzira yo kugabana ubutegetsi aho kuba inzira yo gusubiza ibibazo by’abaturage. Ni nayo mpamvu hari abatabibonamo igisubizo gihamye.

Kuba impande zombi zigaragaza ubushake bushya bwo kuganira bishobora kuzana impinduka kuri iyi ntambara kuko nta kindi cyashobora guhagarika burundu iyi ntambara y’igihe kirekire uretse kumvikana hagati ya Kinshasa na M23,

Ibi bigakorwa mu buryo buboneye kandi bugendanye n’inyungu z’abaturage. Qatar nk’umuhuza na yo irashaka ko ibyo biganiro bitava mu murongo byashyizwemo wo gukemura amakimbirane y’intambara mu Burasirazuba bwa Congo.

Uburasirazuba bwa Congo bukomeje guhura n’ubwicanyi, ubuhunzi bw’abaturage, ndetse n’ibibazo by’ubukungu bikomeye biturutse ku mutekano mucye.

Ibyo byose byatumye umuryango mpuzamahanga utera intambwe mu gushaka uko iki kibazo cyakemuka, ari no muri urwo rwego Qatar ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo ibiganiro bikomeze kandi birangire neza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *