Umukinnyi w’ikirangirire muri Tennis, Rafael Nadal, yongeye kwandika amateka, nyuma yo kwegukana irushanwa rya US Open 2017 atsinze Kevin Anderson amaseti 3-0.
Mu cyiciri cy’abagabo, Rafael na Kevin bahataniraga igikombe cya Grand Slam, aho Rafael usanzwe ari nimero ya mbere mu mukino wa Tennis ku isi, yegukanye igikombe cya 16 kuva yatangira gukina uyu mukino.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kevin Anderson watsinzwe na Nadal ni nimero ya 28 ku isi mu mukino wa Tennis, aba bombi bahatanye k’umukino wanyuma w’iri rushanwa, ryari rimaze ibyumweu 2 ribera muri leta zunze ubumwe z’Amerika.
Nyuma yo kongera kwandika amateka Rafael Nadal yahembwe miliyoni 3.7 z’ama-dollars.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Jean de Dieu Dushimimana — bwiza.com


