Umunyapolitiki wo muri Kenya, Raila Odinga, yatangaje ko nyuma y’umunsi mukuru wa Ramadan, azatangaza igihe imyigaragambyo y’ihuriro Azimio la Umoja izasubukurirwa kandi ngo izarangira Goliyati atsinzwe.
Tariki ya 2 Mata 2023 ni bwo Odinga yahagaritse iyi myigaragambyo yabaga kabiri mu cyumweru, nyuma yo kubisabwa na Perezida William Ruto wamusezeranyije ko abagize inteko ishinga amategeko bo mu ihuriro ry’amashyaka riri ku butegetsi bazagirana imishyikirano n’aba Azimio.
Imyishyikirano yaratangiye ariko, nk’uko The Citizen ibivuga, abayoboke ba Azimio basabye ko yakomeza, n’imyigaragambyo igakomeza, mu rwego rwo gusaba Leta kugira icyo ikora ku biciro byazamutse hamwe n’ibindi bibazo byugarije abaturage, bahamya ko byabayeho bigizwemo uruhare n’ubutegetsi bwa Perezida Ruto.
Odinga kuri uyu wa 13 Mata yatangaje ko azasubukura imyigaragambyo ariko nyuma ya Ramadan, agaragaza kandi ko azahangana n’uwo/abo yise Goliyati. Ati: “Tuzahangana na Goliyati kandi tuzi ikizaba kuri Goliyati. Twemeye ko imishyikirano ikomeza ariko twanemeye ko n’imyigaragambyo ikomeza. Umuti w’umuriro ni umuriro. Tuzakomeza. Dutegereje ko Ramadan irangira. Nirangira tuzabitangaza.”
Inkuru ya Goliyati wari umugabo w’Umufilisitiya w’ibigango na Dawidi wari umwana w’Umwisirayeli igaragara muri Bibiliya, igitabo cya mbere cya Samweli, igice cya 17 (1 Samweli 17).


