Abadepite bagize Komisiyo ya politiki, uburingamire n’ubwuzuzanya bw’abagabo n’abagore mu iterambere ry’igihugu, bagaragaje ko basanze muri raporo y’urwego rw’Umuvunyi y’umwaka 2022/2023, igaragaza ko uretse ugutinda kw’ibyangombwa byo kubaka sitasiyo z’ibikomoka kuri peteroli, hakinagaragaramo akajagari gakeneye kuba maso kw’inzego bireba, bitaba ibyo ngo bigakurura akaga ku baturarwanda.
Urwego rw’igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), buravuga ko buri kunoza imyubakire ya sitasiyo za lisansi (petrol stations), urwego rw’Umuvunyi rwagaragaje ko ikirimo akajagari.
Umudepite umwe ati “ugera ku muhanda none bwacya ugasanga sitasiyo yuzuye, sitasiyo zishobora kuba zarabaye imari”.
Undi ati “mwarafunguye cyane, sitasiyo ni nyinshi ukuntu zizamuka zihuta, ubona ko zifite umuvuduko wihuta cyane”.
Hakunze kugaragazwa ibibazo bishingiye ku iyubakwa rya za sitasiyo bigaragazwa ko zitagendera ku mategeko mpuzamahanga abigenga nyamara bishobora kugira ingaruka ku buzima bwa muntu, ibisaba RURA n’izindi nzego bireba kurushaho kuba maso mu kurinda ko umunsi umwe izo nenge zikunze kugarukwaho zazabyara akaga.
Umuyobozi mukuru wa RURA, Evariste Rugigana, n’itsinda ry’abo bakorana, aravuga ko bagiye gukora ubugenzuzi bugamije gukemura ibi bibazo, izubatswe mu buryo butanoze zigakurwaho.
Yagize ati “turimo turakora ubugenzuzi kuri sitasiyo zose aho zubatswe, iziri mu bishanga, iziri ahantu hatuwe cyane kugirango turusheho kunoza imikorere ya sitasiyo mu guhugu hose, iziri mu bishanga zivemo zijye ahantu heza kandi hadatuwe cyane, twese turimo kubikorana kugirango turebere hamwe sitasiyo zigomba kwimuka n’izishobora kugumamo tunareba na serivise zitanga”.
Kugeza ubu mu Rwanda hari sitasiyo 319 zikora ziganjemo iziri mu mujyi wa Kigali zingana na 121, hakaba n’izindi 65 zahawe impushya zo kubaka nk’uko imibare ya RURA ibigaragaza.


