Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe atangaza ko ibikubiye muri raporo y’impuguke z’Umuryango Mpuzamahanga ku mikoranire ya Kayumba Nyamwasa n’igihugu cy’u Burundi mu bikorwa bya gisirikare muri Congo/Kinshasa.
Iyi raproro ivuga ko abarwanyi baganiriye bavuze ko Kayumba agera mu gace ka Bijabo ho muri Fizi by’umwihariko gushaka abarwanyi binjizwa muri uyu mutwe bikorerwa i Bujumbura kandi ko iki gihugu gitanga ubufasha mu by’ubwikorezi bw’abasirikare, intwaro,imiti n’ibindi bikagezwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.
Abinyujije ku rukuta rwe twitter, Nduhungirehe yavuze ko byinshi mu bikubiye muri iyi raporo byari bisanzwe bizwi.
Ati “ Raporo y’itsinda ry’impuguke za ONU yemeje ibyo twari dusanzwe tuzi. Uruhererekane rwo kwinjiza abasirikare muri P5 ruhagarikiwe na Bujumbura. Nanone kandi hari na Radiyo itahuka buri munsi ikangurira guhirika ubutegetsi. Amerika ikwiye kugira icyo ikora.”
Muri iki kiganiro cye kuri twitter, Nduhungirehe yagarutse kuri Ingabire Victoire bivugwa ko ishyaka rye riri muri P5.
Ati “ Twibuke ko iri tsinda rya P5 rya Kayumba Nyamwasa uba muri Afrika y’Epfo ririmo amashyaka atanu harimo na FDU-Inkingi iyobowe na Ingabire Umuhoza. Ingabire yari yarashyizwe mu majwi n’izi mpuguke za ONU mu 2009.”

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ku rundi ruhande, Umuvugizi w’igisirikare cy’u Burundi , Col. Floribert Biyereke atangaza ko ntacyo yatangaza kuri iyi raporo ya Loni ngo atarabona.
Muri Kamena 2018, umuvugizi w’Ihuriro Nyarwanda (RNC), Jean Paul Turayishimye, yatangarije VOA ko nta ngabo bafite muri Congo, mu gihe Loni yo itangaza ko zihari kandi ko ziyobowe na Kayumba Nyamwasa, muri Kivu y’Amajyepfo.
Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/01/03/loni-yemeje-ko-kayumba-nyamwasa-afite-ingabo-muri-congo/
Mu kiganiro bongeye kugirana, yongeye guhakana ko nta ngabo bafite muri Congo.
Yagize ati “Ntabwo ndibutandukanye n’ibyo navuze muri ayo mezi atandatu ashize kubera ko buriya ikibazo ntabwo ari ababivuze kuko bishobora kuvugwa n’abantu batandukanye ariko mu by’ukuri muri icyo gihe ababivugaga wumvaga ko nta makuru babifitiye, nta kimenyetso na kimwe berekanaga ko ari iza Kayumba Nyamwanda”.
Uyu mugabo yahamije ko iyi raporo ya ONU iteye urujijo kuko ngo nta bimenyetso bifatika kandi ko batigeze babazwa n’izi mpuguke ngo bavuge aho bahagaze.


