Rayon Sports Vs Kiyovu Sports: Impumeko iri hagati y’abakeba bombi mbere yo kwesurana

Sangiza iyi nkuru

Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki ya 05 Gashyantare irakira Kiyovu Sports, mu mukino w’umunsi wa 18 ugomba kubera kuri Stade Régional y’i Muhanga.

Ni umukino utegerejwe na benshi biganjemo abakunzi b’ariya makipe abiri y’amakeba, ndetse n’ab’andi makipe ahanganiye na yo igikombe cya shampiyona.

Imyiteguro y’iyi Derby yaranzwe no gukorera imyitozo mu muhezo ku ruhande rwa Rayon Sports, gukora ku bakinnyi bose ku ruhande rwa Kiyovu ndetse no guhigana ubutwari ku mpande zombi.

Rayon Sports imaze iminsi ikorera imyitozo mu muhezo igiye gukina uyu mukino yagaruye rutahizamu wayo Willy Essimba Onana wanisabiye umutoza Haringingo Francis ko yazamubanza mu kibuga, ndetse na Joachim Ojero iherutse gutizwa na URA FC yo muri Uganda.

Kiyovu Sports ku rundi ruhande kuri ubu iri kubarizwa i Muhanga nk’uko bigaragara mu mafoto ari ku rukuta rwabo rwa Instagram.

Iyi kipe yo ku Mumena igiye gukina uyu mukino ibura myugariro wayo Nsabimana Aimable wujuje amakarita atanu y’umuhondo amukumira gukina umunsi wa 18 wa shampiyona.

Intambara y’amagambo yatangiye ku mbuga nkoranyambaga ubwo ku wa Gatatu Kiyovu Sports yashyiraga ifoto ku rubuga rwayo rwa Instagram igaragaza abakinnyi bayo bakomeye bambariye urugamba.

Ni ifoto iherekejwe n’amagambo avuga ko “ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga. Ku cyumweru Muhanga irara ari Icyatsi”.

Ibi byaje byashimangiye n’Umurundi Nshimirimana Ismail (Pitchou) watangaje ko umunyezamu wa Rayon Sports, Hakizimana Adolphe ari “umuswa”; ko nibamutera amashoti ya kure bazamutsinda.

Bidatinze Rayon Sports yasubije Kiyovu isohora ifoto igaragaza Héritier Luvumbu na we yikwije ibikiresho byose bya gisirikare maze munsi y’iyo foto ikoresha amambo yavuzwe n’umuhanga w’Umunyamerika ukomoka mu Burusiya, Ayn Rand.

Uyu yigeze kuvuga ko “Ikibazo si ugiye kumbererekera, ahubwo ugiye kumpagarika”.

Uyu mukino kandi uje ari umwe mu mikino ikomeye cyane Rayon Sports ifite muri uku kwezi kwa Gashyantare, ukaba uzabanziriza uw’umunsi wa 19 wa shampiyona izakirwamo na APR FC ku wa 12 Gashyantare kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.

Rayon Sports kandi izakirwa na Gasogi United tariki ya 18 Gashyantare kuri stade ya Bugesera, mbere y’uko ku wa 25 Gashyantare isura Rutsiro FC kuri Stade Umuganda.

Rayon Sports iheruka gukura intsinzi kuri Kiyovu Sports tariki ya 01 Ukuboza muri 2019.

Icyo gihe yari yatsinze igitego 1-0, gusa kuva kuri uwo mukino kugeza ubu nta mukino n’umwe irabasha kongera kuyitsindamo muri itandatu bamaze gukina.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *